Home Politike Perezida Kagame yagabiye inyambo Nyusi wa Mozambique

Perezida Kagame yagabiye inyambo Nyusi wa Mozambique

0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu ibiro bya perezida Kagame byatangaje ko Perezida wa Mozambique yatemberejwe urwuri rwa Perezida Kagame ruri mu Rwanda anagabirwa inka.

Ibiro by’umukuru w’igihugu usibye kuba bitatangaje umubare w’inka perezida Nyusi yagabiwe, byatangaje ko ari inka z’inyambo yahawe.

Perezida Kagame yatembereje mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, mu rwuri rwe anamugabira inyambo

Perezida Nyusi, ndetse n’Igihugu ayoboye cya Mozambique, hashize iminsi bafatwa nk’inshuti z’u Rwanda zidasanzwe nyuma y’igihe rumutabaye rukamwoherereza ingabo n’abapolisi bo kugarura amahoro no kurwanya ibyihebe byo muri Leta ya Ki islam (IS) byari byarayogoje intara ya Cabo del Gado iri mu majyaruguru y’iki Gihugu.

Muri Nyakanga 2021, bisabwe na Guverinoma ya Mozambique, u Rwanda rwohereje ingabo muri Cabo Delgado kugira ngo zifashe kurwanya imitwe y’iterabwoba ryari ryarayogoje iyo ntara iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Kugeza ubu u Rwanda rwongereye umubare w’abasirikare rufite muri Mozambique ku buryo bose hamwe n’abapolisi ubu bagera mu 2500, banahabwa ubutumwa bushya bwo gukurikirana ibyihebe aho bihungiye hose.

Perezida Kagame agabiye inka Perezida Nyusi, nyuma yo kugabira Gen Muhoozi Kainerugaba, wanagarutse akavuga ko inka yagabiwe zororotse agashimira n’uwazimugabiye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNgororero: Umushinjacyaha wa IRMCT, Brammertz, yasuye abarokeyeke i Nyange
Next articleUrwego rw’ubutabera rwabonye  inkunga ya miliyari zirenga 25 zo kuruteza imbere
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here