Abantu batandukanye bakomeje gutanga ubuhamya bushinja banagaragaza uruhare rwa Hategekimana Philippe ‘Biguma’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rubanza ruri kubera mu gihugu cy’Ubufaransa mu rukiko rwa rubanda.
Ibi byabaye kuri uyu wa kane nibwo Dusingizimana Israel, yajyanywe ku bitaro igitaraganya atarangije guha urukiko ubuhamya bwe aho yavugaga uko bishe abatutsi muri Jenoside babifashijwemo n ‘abajandurume barimo na Hetegekiman Philippe Biguma uri kuburanishwa n’uru rukiko.
Ubwo yari ageze hagati atanga ubuhamya yavuze ko atameze neza yubika umutwe ku meza igihe kitari gito ahakurwa ajyanwa kwa muganga. Yabwiye urukiko ko yagiye kwica no guhiga abatutsi ku munsi wo ku wa gatandatu yari asanzwe agiraho gusenga kuko ari umudivantisiti.
Dusingizimana wari konseye wa Segiteri Mushirarungu (ubu ni mu Murenge wa Rwabicuma ) yatangaga ubuhamya bwe hifashihijwe ikoranabuhanga kuko afungiwe mu Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye birimo na Jenoside. Uyu avuga ko yishe abatutsi abandi akabafata akabajyanira ababaga babamutumye akaba aribo babica.
Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko uburyo ariwe wagiye gufata Sekimonyo wigeze kuba Burugumesitiri amufatana n’umugorewe abajayanira umuyobozi wa Jandarumori Capt Birikunzira, akomeza avuga ko ariho biciwe n’ubwo batishwe areba.
Mu buhamya bwe avuga ko mbere yo gutangira kwica abatutsi babanje kubishishikarizwa n’uwari superefe witwa Kayitani wababwiye ko umwanzi ari umututsi bagomba kubica bakarya n’inka zabo. Avuga ko icyo gihe yabibabwiye ari kumwe n’undi wari konsiye wa Nyarusange witwa Masonga Francois. Kayitani yanasabye aba bakonseye kujya kureba Capt Birikunzira wayoboraga Jandarumori ngo abahe abajandarume bo kubafasha n’imbunda.
Uyu mutangabuhamya avuga ko yanabonye akanaganira na Hategekimana Philippe ‘Biguma’ kuri bariyeri kandi ko bari banaziranye cyane. Usibye iyi nshuro yongeye guhura na Biguma ubwo Biguma yari agiye kwica Burugumesitiri Nyagasaza, kuko ngo bamusanze mu kigo cya Jandarumori taliki ya 23 Gicurasi 1994. Nyagasaza yishwe kuri uyu munsi yicwa n’umujandarume wari ubitegetswe na Biguma ndetse bahita banamuhamba aho yarasiwe.
Dusingizimana avuga ko nyuma yo kwica no guhamba Nyagasaza, Biguma yababwiye ko babahaye urugero rwo kwica abatutsi ko bagomba gukomeza gushaka Abatutsi nabo barabyubahiriza uwo babonye bakamwicisha intwaro gakondo bari bafite. Akomeza avuga ko ibi byose atabyibagirwa kuko byabaye ari ku wa gatandatu kandi akaba yari umudive wari wasibye kujya gusenga uwo munsi.
Amaze kuvuga ibyo kwicisha abantu intwaro gakondo nibwo yahise yubika umutwe ku meza avuga ko agize isereri ahamara nk’iminota 20 mbere yo kujyanwa kwa muganga.