Home Ubutabera Impamvu ukekwaho Jenoside ari mu Bufaransa atakoherezwa mu Rwanda

Impamvu ukekwaho Jenoside ari mu Bufaransa atakoherezwa mu Rwanda

0

Kugeza ubu u Rwanda rushakisha abantu barenga 1000 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rukifuzako ibihugu bahungiyemo bibohereza bakaburanira mu Rwanda cyangwa bikababuranisha, gusa abari mu Bufaransa bo ntibashobora koherezwa kuburanira mu Rwanda ukurikije uko amategeko yaho ateye.

Hashize igihe urukiko rusesa imana mu Bufaransa rutangaje umwanzuro ko iki gihugu kitagomba kohereza ukekwao icyaha cya Jenoside kuburanira mu Rwanda. Umucamanza asobanura uyu mwanzuro avuga ko igihe Jenoside yakorerwaga abatutsi yabaga u Rwanda nta tegeko rwari rufite rihahana icyaha cya Jenoside, bityo rero ko kuba itegeko ryaragiyeho nyuma ritagomba kuburanisha abakoze icyo cyaha mbere y’uko ritorwa.

Kugeza umwaka ushizke wa 2022 u Rwanda rwasabaga Igihugu cy’Ubufaransa kuburanisha cyangwa kurwoherereza abantu 48 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babuhungiyemo.

Usibye iri tegeko hari n’irindi ritegeka Ubufaransa kutohereza umuntu wese ufite ubwene gihugu bw’Ubufaransa kuburanira hanze y’iki gihugu.

Kugeza ubu Ubufaransa bumaze kuburanisha abanyarwanda batandatu mu manza eshanu aribo

  • Pascal Simbikangwa; wahoze arinda perezida Habyarimana yakatiwe gufungwa imyaka 25
  • Tito Barahira na Octavien Ngenzi bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakatirwa  gufungwa burundu
  • Muhayimana Claude; yakatiwe gufungwa imyaka 14
  • Bukibaruta Laurent;wari perefe wa Gikongoro yakatiwe gufungwa imyaka 20 ariko uubu ari  kujurira adafunzwe kubera uburwayi
  • Kuri ubu urukiko rwa Rubanda i Paris, ruri kuburanisha Hategekimana Philippe ‘Biguma’ wari wariyise Philippe Manier. Ni urubanza rwatangiye taliki ya 10 Gicurasi bikaba biteganyijwe ko ruzasozwa taliki 30 Kamena.

Usibye izi manza eshanu zirimo abantu batandatu (6), inkiko zo mu Bufaransa mu mpera z’uyu mwaka ziratangira kuburanisha undi munyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyemana Sosthene.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmutangabuhamya yabwiye urukiko uko Biguma yagabaga ibitero Simusiga ku batutsi
Next articleUwari Konseye yajyanwe ku bitaro igitaraganya ubwo yabwiraga Urukiko uko bishe Abatutsi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here