Urukiko rukuru rwatangiye kumva abatangabuhamya mu rubanza Wenceslas Twagirayezu uregwa ibyaha bya jenoside, rubumvira mu karere ka Rubavu aho aregwa ko yakoreye ibyo byaha.
Twagirayezu yoherejwe mu Rwanda na Denmark mu 2018 ashinjwa uruhare mu bitero byishe abatutsi ahantu harindwi (7) hatandukanye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, harimo ahahoze kaminuza ya Mudende, kuri kiliziya gatorika ya Busasama, ahitwaga komine Rouge n’ahandi…
Twagirayezu aburana ahakana ibi byaha.
Kuwa mbere, hatangiye kumvwa abamushinja, umwe muri bo avuga uko yari ‘umwicanyi ruharwa’ muri Gisenyi kandi hari aho yabukoze ari kumwe na Twagirayezu.
Aha i Rubavu, urukiko rugomba kumva abatangabuhamya 23 barimo icyenda(9) b’ubushinjacyaha na 14 bashinjura Twagirayezu.
Uwabanje kumvwa ni Nsengiyumva ufungiye ibyaha bya jenoside, yaranzwe no kwivuguruza mu buhamya bwe, nk’uko we ndetse n’abacamanza babyemeje.
Yivuguruje ku matariki ubwicanyi bwabereyeho i Mudende, avuga ko yabonye Twagirayezu kuri bariyeri ahitwa Gatamina tariki 09/04, ariko abacamanza bamubwira ko ibyo binyuranye n’ibyo yavuze mbere.
Twagirayezu yavuze ko kubera igihe kinini amaze afunze atakibuka neza amatariki y’ibyabaye mu 1994. Ubuhamya bwe ntibwatinze.
Uwakurikiyeho witwa Gasenge yasobanuye adasobanya nk’uwamubanjirije uko yabonye akanakorana na Twagirayezu ubwicanyi ku batutsi ahatandukanye mu cyahoze ari Gisenyi.
Yavuze ko habanje kuba inama zo kwitegura “ku buryo nta mututsi n’umwe uzatarabuka ngo ajye muri Congo”.
Yagize ati: “Tariki 8 z’ukwa kane yari arino mu Rwanda, ndibuka ko twavuye i Mudende mu bwicanyi tariki 7 naho tariki 8 tujya Busasamana kuri paroise bari kuvuga ngo abatutsi bananiranye”.
Gasenge avuga ko aho i Busasamana Twagirayezu yari ahari afite imbunda ya L4, ndetse avuga ko bombi bavuganye mu gihe cy’ubwo bwicanyi.
Twagirayezu, yabwiye urukiko ko atazi uyu mugabo ndetse atigeze abonana cyangwa avugana nawe kandi ibyo avuga ko yari umwalimu cyangwa umupastori abeshya.
Gasenge arasubiza ati: “…Aranzi nijye Gasenge Etienne umugabo w’interahamwe wari urwaye amavunja wagendaga atambitse ibirenge…”
Ifoto yateje impaka
Gasenge yahise akura ifoto mu mufuka ayereka urukiko n’abaje gukurikirana iburanisha barimo abavuye muri Denmark, avuga ko ari iya Twagirayezu Wenceslas.
Yavuze ko iyo foto yayihawe n’abo mu muryango wa Twagirayezu ngo azabafashe kumuvanisha ku rutonde rwa ba ruharwa bakurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda.
Ati: “Ninjye wari umwicanyi wa ruharwa muri 94, nyuma [ya jenoside] ni jyewe wemezaga ko umuntu twari turi kumwe mu bwicanyi cyangwa se nkabihakana.”
Twagirayezu n’umwunganizi we bavuze ko bitemewe ko umuntu agendana ifoto y’undi uko yishakiye akayerekana mu rukiko.
Twagirayezu, ati: “Byaba bibabaje niba koko hari umuntu ufite ubushobozi bwo kuvanisha abantu ku rutonde cyangwa kubashyirishaho akabahamya icyaha.”
Urukiko rwavuze ko ifoto atari ikimenyetso kiburanishwa, ko umuntu uwari we wese ifoto yayikura no mu binyamakuru.
Abandi batangabuhamya barimo Habinshuti Jean, hamwe na Shyengo Joseph bavuga ko barokotse ibitero byo kwica abatutsi i Mudende na Busasamana, bavuze ko babonye Twagirayezu muri ibyo bitero bemeza ko yari afite imbunda.
Me Bruce Bikotwa wunganira Twagirayezu yagiye agaragaza ko aba batangabuhamya banyuranya ku masaha bavuga ibyo bitero byabereyeho.
Theobald Habingoma wari umusirikare mu ngabo za leta yavuze ko muri jenoside Twagirayezu yari afite imbunda ya L4, kandi yahuriye nawe mu bitero by’i Mudende, Busasama no ku Nyundo.
Mu gihe Twagirayezu yabazaga Habingoma niba amuzi neza koko, uyu yavuze ko azi neza Twagirayezu kuko yamutumyeho ashaka ko ahindura ubuhamya bwe.
Ati: “Ntabwo wari kuntumaho mukuru wawe ntakuzi.”
Twagirayezu aramusubiza ati: “Nta muntu wo mu muryango wanjye usigaye, aho uribeshye.”