Home Ubutabera Uyu mwaka abarenga 600 baketsweho ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu

Uyu mwaka abarenga 600 baketsweho ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu

0

Raporo y’urwego rw’ubucamanza y’umwaka wa 2022-2023, igaragaza ko uyu mwaka abantu 670 aribo baburanye ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kubera gukekwaho ibyaha bifitanye isano no kumunga ubukungu bw’Igihugu.

Iri yaporo igaragaza ko ibyemezo by’inkiko bitagera kuri kimwe cya kabiri cy’izi manza ni ukuvuga 187 aribyo byo byategetse ifungwa ry’agateganyo ariko ntihagaragara umubare w’abafunzwe bazira iki cyaha. Izi manza zabereye mu Rukiko rukuru, Inkiko zisumbuye n’Inkiko z’ibanze.

Inkiko zibanze nizo zaburanishije imaza nyinshi ku byaha bimunga ubukung kuko zaburanishije by’agateganyo imanza 214 ziregwamo abantu 412, izi nkiko zafashe ibyemezo 47 byo gufunga by’agateganyo.

Inkiko zisumbuye nazo zaburanishije imanza 142 zarimo abantu 257, bakekwaho ibyaha bimunga ubukungu mu byemezo byarwo 47 nibyo byari ibyo gufunga by’agateganyo.

Urukiko rukuru rwo muri uyu mwaka ntirwaburanishije imanza nyinshi ku byaha bimunga ubukungu bw’Igihugu kuko imanza zarugezemo ari urubanza rumwe gusa narwo rwarebaga umuntu umwe. Muri raporo y’urwego rw’ubutabera y’uyu mwaka ntigaragaza umwanzuro uru rukiko rwafashe kuri uru rubanza.

N’ubwo izi manza zose zaburanishijwe mu ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo iyi raporo igaragaza ko imanza zaburanishijwe mu mizi ku kumunga ubukungu bw’Igihugu ari imanza 304. Ibi bivuze ko izi manza zagabanutse ugereranyije n’izari zaburanishijwe mu mwaka ushize wa 2021-2022, kuko hari haburanishijwe bene izi manza 389.

Mu mwaka wari wabanje wa 2020-2021, nibwo hari habonetse imanza nyinshi z’ibyaha bimunga ubukungu zigera kuri 554.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGen James Kabarebe ntiyagombaga kurenza undi mwaka atarasezera mu gisirikare
Next articleNyabihu: Abakozi ba Sacco bafunzwe bakekwaho kuyiba arenga miliyoni 18
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here