Home Ubutabera Zimwe mu ngingo z’itegeko ngenga rigena imyitwarire y’abayobozi zirengagizwa nkana

Zimwe mu ngingo z’itegeko ngenga rigena imyitwarire y’abayobozi zirengagizwa nkana

0
Abagize inteko ishingametegeko umutwe w'abadepite bagira ikarita y'ubudahangarwa ituma badafatwa n'inzego z'umutekano ku byaha byinshi

Hashize ukwezi Mbonimana Gamariel yeguye ku mwanya w’ubudepite yari amazemo igihe kubera ikibazo cy’ubusinzi cyari cyarahishiwe n’inzego zitandukanye kugeza bitahuwe na perezida Kagame abisanze muri raporo z’umutekano.

Mbere y’uko Mbonimana yegura Perezida Kagame yavuze ko atari inshuro yambere yari agaragaweho amakosa yo gutwara ikinyabiziga yasinze ariko ntihagire igikorwa.  Kuko polisi yamwihoreraga, abo bakorana bakabifata nk’ibisanzwe kimwe n’abandi bayobozi bari bamuzi.

Abayobozi bakomeje kugaragarwaho n’umuco wo guhishirana n’ubwo amategeko y’u Rwanda atabayemera. Gusa biragoye kubona uwazize guhishirana n’ubwo bimaze kugarukwaho kenshi.

Ingingo ya 30 y’itegeko ngenga n° 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za leta ivuga ko gushira amakosa y’umuyobozi ari icyaha gihanwa n’iri tegeko ngenga.

Ingingo ya 30 y’iri tegeko igira iti: “Iyo imyifatire iciye ukubiri n’ibikubiye muri iri tegeko ngenga igaragaye ku muyobozi, abamukuriye bayimenye ntibayikumire cyangwa ngo bayitangaze, bafatwa nk’abafatanyacyaha. Abandi bayobozi bamenye imyifatire iciye ukubiri n’iri tegeko ngenga yagaragaye ku wundi muyobozi ariko badakuriye, bategetswe kubimenyesha mu nyandiko inzego zibishinzwe. Iyo batabikoze mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu ( 15) bahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mezi abiri (2) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (Frw 100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (Frw 1.000.000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.”

Ubusinzi bugaragara mu byaha by’imyitwarire ku bayobozi biteganywa n’iri tegeko mu ngingo yaryo ya 25 ivuga ko “Bitabangamiye ibihano byo mu rwego rw’umurimo, ahanishwa ibihano biteganywa n’amategeko mpanabyaha umuyobozi wahamwe n’ibyaha birimo :   gusinda,  gusambana, kurwana,   kuburabuza umukozi amushakaho imibonano mpuzabitsina, gutukana cyangwa indi myifatire mibi iteganywa n’iri tegeko ngenga .”

Guhishirana ntibigaragaye kuri Mbonimana Gamariel wari depite gusa cyangwa ku byaha by’ubusinzi kuko no ku bindi byaha nka ruswa n’ibindi naho guhishirana byagiye bigaragara mu bayobozi.

Ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bari bitabiriye inama ya biro politiki y’umuryango FPR Inkotanyi mu Ukwakira uyu mwaka yamaganye umuco wo guhishirana uri mubayobozi.

Perezida Kagame kandi yigeze no kugaruka ku muco mubi wo guhishirana hagati mu bayobozi ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye umwiherero w’abayobozi w’umwaka wi 2020.

Icyo gihe ubwo yavugaga ku iyirukanwa rya Munyakazi Isaac, wari umunyamabanga wa leta muri ministeri y’uburezi wirukanwe kubera ruswa yagize ati :

“ Ubwo iyo mbyihorera (simbivuge), nta n’umwe wari kumbaza impamvu umuyobozi wakoze ibintu nk’ibyo twicaranye hano kuberako ntacyo bitwaye kuri mwe. Iyo ntamwirukana yari kuza akaba yicaye hano mukicarana nawe nka minisitiri mubizi kuko mwumva ari ibisanzwe.”

Kugeza ubu biragoye kubona umuyobozi wahaniniwe guhishira mugenzi we w’umunyacyaha n’ubwo ubufatanyacyaha bwo babuhanirwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMunyenyezi ukekwaho uruhare muri Jenoside yihannye umucamanza
Next articleKabuga yasabye interahamwe zabaga iwe kwica inyenzi no gutema ibihuru- Umutangabuhamya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here