Abafana bishyuye umukino w’Amavubi bataha batawurebye
Hari abafana benshi bijujta ko baraye batashye batarebye umupira baje gufanamo ikipe yabo, Amavubi.
Mbere y’umukino waraye uhuje ikipe y’u Rwanda, Amavubi, n’iya Mali, abayobozi bari basabye abaturage kuzaza gutera inkunga Amavubi binyuze mu kuyafana.
Abaturage barabukereye, bitabira ubwo butumire.
Bamwe muri bo rero, bavuga ko nubwo ikipe yabo yatsinzwe, bari bageze kuri stade hakiri kare, ahubwo abashinzwe kwinjiza abantu barabajujubya kugeza ubwo umupira utangiye badahari, barikubura barataha.
Ni umukino warangiye Mali itsinze Amavubi ibitego 2-0, Abanyarwanda bawurebye batahana agahinda ko kuburira intsinzi muri Stade Amahoro.
Ibi bivuze ko agahinda batahanye bagasangiye n’abaje kureba umupira ntibemererwa kwinjira kandi bari baraguze amatike.
Abahaye amakuru UMUSEKE, bavuze ko bageze kuri Stade Amahoro hakiri kare ariko abashinzwe kubafasha bakabujujubya.
Umwe ati: “Ibaze kuza kuri Stade waguze itike ya VIP ariko ugafatwa nk’aho uje kwinjirira ubuntu. Njye natashye ntarebye umukino kandi naguze itike.”
Hari n’uwavuze ko bizafata igihe ngo yongere kugaruka kureba Amavubi.
Uretse abavuga ko babujijwe kureba uyu mukino kandi bafite amatike, hari umufana wa APR FC witwa Olomide, wagaragaje ko hari umwe mu bari bashinzwe umutekano w’abinjira kuri Stade Amahoro, wamubujije kwinjira ndetse agashaka no kumufunga.
Bamwe mu bari baguze amatike ya Frw 2000 bajyaga ku muryango wo kuri ADEPR, bakababwira ko binjirira ku muryango wegereye Zigama CSS, bahagera nabo bakasubiza kuri BK Arena.
Aho hose kandi hari imirongo miremire y’abantu benshi bashakaga kwinjira byanze, biza kurangira bikubuye barataha.
Si ubwa mbere havuzwe ikibazo cy’imyinjirize kuri Stade Amahoro, cyane ko ubwo Amavubi aheruka kuhakirira Liberia, nabwo hari abafana batashye uko baje kandi bishyuye.
