Papa Leo XIV yavuze ku cyifuzo cyo kwemerera Abapadiri gushaka abagore
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yatangaje ko nta gahunda afite yo guhindura amabwiriza agenga Abapadiri kugira ngo bemererwe gushaka abagore, ashimangira ko kuri ubu icyihutirwa ari ukubungabunga ubumwe bwa Kiliziya, kuko iri vugurura rishobora guteza amacakubiri mu Bakirisitu.
Ibi Papa Leo yabivuze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, ubwo yari mu ndege imusubiza i Roma, nyuma y’uruzinduko rw’iminsi 12 yari amazemo muri Amerika y’Epfo.
Ni ubwa mbere agaragaje ku mugaragaro uko abona icyifuzo kimaze igihe gitangwa na bamwe mu Bakirisitu Gatolika, basaba ko Abapadiri bemererwa gushaka abagore.
Yavuze ko nubwo adahakana ko iri tegeko rishobora guhinduka mu gihe kiri imbere, kuri ubu atari byo ashyize imbere, ahubwo ashaka guhuza Abakirisitu no gukomeza kubaka ubumwe bwa Kiliziya ifite abayoboke bagera kuri miliyari 1,4 ku Isi.
Agira ati: “Kwemerera Abapadiri gushaka abagore ni igisubizo gishobora guteza amacakubiri mu bice bimwe bya Kiliziya.”
Muri Kiliziya Gatolika, Abapadiri bo mu matorero menshi bagengwa n’itegeko ribasaba kutarongora, kugira ngo bashobore kwitangira umurimo w’Imana. Icyakora, bamwe mu Bakirisitu n’abashyigikiye iri vugurura bavuga ko kuryemerera byafasha gukemura ikibazo cy’ubuke bw’Abapadiri, cyane cyane mu duce twa kure two mu mashyamba ya Amazon muri Amerika y’Epfo.
Iki kibazo cyigeze kugibwaho impaka mu nama y’Abepiskopi yabereye i Vatican, aho bamwe basabye ko abagabo bashatse bemererwa guhabwa ubupadiri mu duce dufite ikibazo cy’ubuke bw’Abapadiri. Icyakora, Papa Francis witabye Imana muri Mata 2025, ntiyemeye icyo cyifuzo.
Papa Leo XIV yagaragaje ko adateganya gukuraho icyemezo cy’uwamubanjirije, Papa Francis, cyo kugabanya ikoreshwa rya Misa ya kera ikorwa mu Kilatini, ashimangira ko kubungabunga ubumwe bwa Kiliziya ari byo ashyize imbere.
By Doreen Karungi
