Ukraine isaba Amerika guha ingabo zayo interineti ngo yivune Uburusiya

Ukraine isaba Amerika guha ingabo zayo interineti ngo yivune Uburusiya

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko umuyoboro w’ingenzi cyane wa murandasi (internet) w’Amerika ukora gahoro cyane kandi uri mu by’ingenzi igihugu gikeneye ngo gihangane n’u Burusiya.

Iyo interineti ya Starlink igenze gake bituma ingabo za Ukraine zitabona uburyo bwiza bwo guhagarika ibitero by’ingabo z’u Burusiya.

Perezida Zelensky ati: “Twiringiye ko izi nzitizi zizakurwaho. Kurinda ubuzima [bw’abaturage] n’ibikorwa-remezo by’ingufu bya Ukraine mbere y’igihe cy’ubukonje bwinshi bishingiye kuri ibi mu buryo butaziguye.”

Ikibazo cy’umuvuduko wa Starshield – umuyoboro wo ku rwego rwa gisirikare wa internet ya Starlink ya Elon Musk leta y’Amerika yahaye Ukraine – kimaze ibyumweru kivugwaho.

BBC yanditse ko Zelensky yavuze ko yasabye abategetsi “gukorana bya hafi bishoboka” na Leta y’Amerika na kompanyi ya Musk.

BBC kandi ivuga ko yasabye ibiro bya perezida w’Amerika – White House – na Starlink kugira icyo babivugaho

Ukraine ikoresha serivisi isanzwe y’umuyoboro wa Starlink mu itumanaho ryo ku rugamba, mu gihe umuyoboro wa Starshield ukoreshwa mu gusama ibisasu bya misile hamwe n’indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (zizwi nka ‘drones’) zinjira mu kirere cya Ukraine.

Ikibazo cy’igabanuka ry’umuvuko cyagaragaye bwa mbere mu Kwakira (10) uyu mwaka.

Yaba Elon Musk na Perezida Donald Trump ntibavuga bimwe kuri iki kintu.

Musk yavuze ko leta y’Amerika ari yo yabigizemo uruhare kuko Starshield igenzurwa na yo ariko Trump yahakanye kubigiramo uruhare ndetse yavuze ko yasabye uwo muherwe utunze za miliyari z’amadolari “kuyisubizaho”.

Byagaragaye ko nyuma y’icyumweru uwo muyoboro wari wongeye gukora mu buryo busanzwe, nyuma yaho Ukraine ivuga ko izo nzitizi zongeye kugaruka.

nizeyimana jean

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui