Jeannette Kagame ashimira UNICEF uko yita ku bana b’u Rwanda
Madamu Jeannette Kagame yashimiye UNICEF uko yise kandi n’ubu ikita ku bana b’u Rwanda. Hari mu kwizihiza imyaka 40 iri shami rya UN rimaze rifatanya n’u Rwanda mu guteza imbere uburenganzira n’imibereho myiza y’abana.
Uwo munsi kandi wahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abana, uba buri tariki 20, Ugushyingo, 2026.
UNICEF yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1986, ubu ikaba yujuje imyaka 40.
Jeannette Kagame yavuze ko ubufatanye bwa UNICEF n’u Rwanda mu iterambere ry’umwana bugaragarira muri byinshi.
Ati: “Iyo ndebye muri iki cyumba, simbona imyaka 40 ya gahunda n’imishinga gusa, ahubwo mbona imyaka 40 y’ubufatanye. Mbona abana barokotse kubera ko bakingiwe indwara. Mbona abana barinzwe kubera ko hari abavugira uburenganzira bwabo. Mbona abana ubu babaye ababyeyi, abarimu, abaganga, abayobozi n’abahanzi, kubera ko hari abantu babizeye bakiri bato.”
Ibyo byose asanga ari umusaruro w’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na UNICEF n’abandi bakora bagamije ko umwana w’Umunyarwanda akura neza.
Ni ibintu byagize uruhare mu kugabanya impfu z’abana, kubafasha kwiga cyane cyane abana b’abakobwa no kurwanya igwingira.
Yakomoje no ku kamaro Umuryango yashize Imbuto Foundation wagize muri urwo rugendo, avuga ko imyaka 20 ishize uwo muryango ukora yagize uruhare mu gutuma abana muri rusange n’abakobwa by’umwihariko bagira ejo hazaza heza.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yashimye UNICEF ko mu myaka 40 ishize ikorana n’u Rwanda yatumye ubuzima bw’abana buhinduka, imiryango yongera kugira icyizere n’inzego z’igihugu zakomeza gukorana ngo intego rusange zigerweho.
Yavuze ko kuva mu 1986, UNICEF yafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye by’urugendo rw’iterambere ry’igihugu, by’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva icyo gihe, uyu muryango wagize uruhare mu kongera kubaka imiryango, abaturage n’inzego z’igihugu, ndetse no kwita ku bana bari basigaye badafite ababyeyi.
Minisitiri Uwimana yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu burezi, aho abana benshi babona amahirwe yo kwiga, serivisi zita ku mikurire y’abana bato zikaba zaragutse, ndetse n’imiryango myinshi ikaba ibona amazi meza ikanagerwaho n’ibikorwa by’isuku n’isukura.
Ati: “Buri mwana w’Umunyarwanda akwiriye kugira imibereho myiza no kubona amahirwe yose amufasha gutera imbere, hatitawe ku gitsina cye, ubumuga yaba afite cyangwa imiterere y’umuryango akomokamo.”
Umuyobozi wa UNICEF mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo, Etleva Kadilli, yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere abana, avuga ko ari urugero rugaragaza ibishoboka iyo icyerekezo, ubushake bwa politiki, ubuyobozi n’ibikorwa bifatika bihurijwe hamwe.
Yavuze ko mu myaka 40 ishize, UNICEF yagiranye n’u Rwanda ubufatanye bwimbitse, ariko ko kwizihiza iyo sabukuru atari umwanya wo kureba gusa ibyagezweho, ahubwo ari n’umwanya wo gutekereza ku bindi bigomba gukorwa kugira ngo buri mwana agire ubuzima bwiza n’amahirwe yo gutera imbere.
Kuri we, u Rwanda ni urugero rugaragaza ibishoboka iyo icyerekezo, ubushake bwa politiki, ubuyobozi n’ibikorwa bifatika bihurijwe hamwe mu guteza imbere imibereho y’abana.
