MINALOC yasabye ba Meya kuzahindura imibereho y’abaturage
Habimana Dominique ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu yasabye abayobozi b’Uturere baraye batowe kuzirikana ko icyo abaturage babashakaho nta kindi kitari ukubafasha gutuma imibereho itera imbere.
Minisitiri Habimana yavuze ko burya gukorera abaturage ari ikintu giteye ishema bityo ko abayobozi bagomba guharanira kuzuza inshingano zabo mu buryo bugirira akamaro abaturage muri rusange.
Kuri X, Dominique Habimana yanditse ko Minisiteri ayoboye yishimiye abayobozi bashya batowe, kandi ko hazakomeza ubufatanye bugamije ko abaturage bose bungukirwa n’ubuyobozi bushya bahawe
Kuwa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2026, nibwo ba Meya b’uturere 27( ukuyemo umujyi wa Kigali) baraye batowe.
Batoranywe n’abazaba babungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu n’abashinzwe imibereho myiza.
Minisitiri Habimana ati “ Gukorera abaturage mu nzego z’ibanze ni inshingano ziteye ishema kandi ni n’amahirwe yo gukorera igihugu cyacu. Tubifurije ishya n’ihirwe mu nshingano nshya!”
Yavuze ko abatowe bagomba kuzirikana ko umuturage agomba guhora ku isonga nk’uko ari ntego ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
