PM Nsengiyumva asaba Abanyarwanda bo muri Ethiopia kuzirikana igihugu cyabo

PM Nsengiyumva asaba Abanyarwanda bo muri Ethiopia kuzirikana igihugu cyabo

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, asaba Abanyarwanda bo muri Ethiopia kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, bifashishije ubumenyi, ishoramari n’ubufatanye.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganiraga n’Abanyarwanda baba ,muri iki gihugu nibwo yabahwituye, abibutsa ko badakwiye kwibagirwa iwabo.a

Dr Justin Nsengiyumva ari muri Ethiopia mu ruzinduko rwo kwitabira Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yiga ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA 2026).

Yanitabiriwe n’abandi bayobozi b’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko Dr Nsengiyumva yashimiye Abanyarwanda baba muri Ethiopia uruhare bagira mu iterambere ry’Igihugu cyabo, ariko abasaba kurushaho kubikora kuko kikibakeneye.

Abanyarwanda baba mu mahanga bafite uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu, rugaragarira mu mafaranga bohereza mu miryango yabo no mu bukungu bw’u Rwanda muri rusange.

BNR igaragaza ko mu mwaka wa 2025 Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu Rwanda amafaranga angana na miliyoni 640 z’amadolari ya Amerika, avuye kuri miliyoni 379 z’amadolari bohereje mu mwaka wa 2021.

Bigaragaza ubwiyongere bw’amafaranga yoherezwa mu Rwanda n’Abanyarwanda baba mu mahanga, bikaba bimwe mu bifasha mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

nizeyimana jean

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui