Igipolisi cyo muri Uganda cyavuze ko abapfiriye mu myigaragambyo yo mu cyumweru gishize yo kwamagana ifatwa rya Bobi Wine, bageze kuri 45.
Ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga yavuze ko abapfuye bagizwe n’abagabo 39 n’abagore batandatu.
Mu gusubiramo amagambo y’abayobozi b’inzego z’umutekanokimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda aho bavugaga ko benshi mu bapfuye barashwe n’abakora mu nzego z’umutekano bambaye imyenda ya gisivile.
Abo baturage barashwe bahita bitaba Imana, bafashwe amashusho n’abaturage abagaragaza mu mihanda berekana imbunda ababishe bari bitwaje.
Ku wa gatanu, Jenerali Elly Tumwiine, Minisitiri w’umutekano yabwiye itangazamakuru ko polisi n’izindi nzego z’umutekano bafite uburenganzira bwo kurasa no kwica, niba abigaragambya bagejeje ku kigero runaka cy’urugomo.
Polisi yavuze ko abapolisi 11 bagabweho ibitero bagakomeretswa n’abigaragambya, ibifatwa nko kurwanya no gutera inzego z’umutekano.
.Imyigaragambyo ya hato na hato yabaye mu murwa mukuru Kampala no mu yindi mijyi, basaba ifungurwa ry’umukandida-perezida Robert Kyagulanyi, uzwi nanone nka Bobi Wine, wari watawe muri yombi ari mu gikorwa cyo kwiyamamaza.
Amaze gufungwa iminsi ibiri, yarezwe kurenga ku mategeko yo kwirinda coronavirus, afungurwa by’agateganyo. Ubu yasubiye mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.
Mporebuke Noel