Mu gihe imirwano hagati ya M23 n’igisirikare cya Leta ya Congo ikomeje kuzambya umubano w’u Rwanda na Congo kuri ubu u Rwanda rurasaba Congo gufungura abaturage barwo babiri ifunze mu buryo butemewe n’amategeko.
Nyuma y’uko ku wa 31 Ukwakira, leta ya congo ifashe umwanzuro wo kwirukana ambasaderi w’u Rwandmuri Congo, Karega Vincent, ikanahamagaza uwari uyihagararaiye mu Rwanda kuri ubu u Rwanda nirwo rufite ibyo rusaba Congo.
Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko cyabonye ibaruwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta, yandikiye mugenzi we wa Congo, Christophe Lutundula amusaba gufungura abanyarwanda bafungiwe muri iki gihugu.
Muri iyo baruwe Vincent Biruta agira ati: “Tubabwiye dukomeje ifungwa ry’abanyarwanda babibi bari basanzwe baba muri Congo”
Umwirondoro w’aba banyarwanda bafunzwe ntutangazwa ndetse n’icyo bari basaznwe bakora muri Congo iki kinyamakuru nticyagitangaje.
Leta ya Congo nayo ntirasubiza iyi baruwa yemera ko aba bantu bafunzwe n’icyo baba bafungiwe cyangwa ngo ibihakane.