Kuri uyu wa kane nibwo Perezida Kagame yagize Musabyimana Jean Claude , Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu amusimbuje Gatabazi Jean Marie Vianney wari ugiye kumara imyaka ibiri muri iyi minisiteri.
Ku wa kane, 10 Ugushyingo, Musabyimana yashyizweho.
Nyuma yo gushyirwaho, Musabyimana yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ashimira Perezida Kagame ku cyizere yongeye kumugirira agira ati: “Ndashimira nyakubahwa Paul Kagame ku bw’amahirwe nahawe yo gukomeza gukorera igihugu cyanjye nka Minisitiri w’ubutegetsi bw’ibanze.”
Mbere yo kuba ministiri, Musabyimana yabaye umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).
Yatangarije ikinyamakuru The New Times ko afite imyaka 50, Musabyimana afite umugore n’ abana bane – barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.
Afite uburambe bw’imyaka irenga 15 nk’umwarimu n’umuyobozi mu nzego zibanze. Musabyima, yazamutse muri politiki mu buryo bukurikira.
Imyanya y’ubuyobozi yabayemo
Kuva 2017-2018, Musabyimana yabaye umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutaka n’amashyamba icyo gihe (MINILAF).
Yageze kuri uyu mwanya avuye ku buyobozi bw’intara y’Amajyaruguru, iyi ntara yayiyoboye igihe gito kuko ni hagatai ya 2016 na 2017.
Mbere yo kuyobora iyi ntara, yari umuyobozi w’akarere ka Musanze nako yayoboye igihe gito hagati ya 2015-2016; uyu mwanya yawugezeho nyuma y’uko azamuwe mu ntera avuye ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze imirimo yakoze hagati y’umwaka wa 2014-2015.
Mbere yo kujya mu nzego zibanze yakoraga muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi aho yabaga mu ikipe ishinzwe kuhira.
Amashuri yize
Musabyimana afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’ubuhinzi Hydrology yakuye muri kaminuza y’ubumenyi bw’ubuhinzi n’ubuhanga bw’ibinyabuzima i Gembloux, mu Bubiki. Afite akndi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri ya kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi yakuye muri kaminuza y’u Rwanda i Butare.
Amashuri yisumbuye,yayize mu mashuri abiri, ari yo Groupe Scolaire de la Salle – Byumba mu Karere ka Gicumbi, na Ecole de Science de Musanze (mu Karere ka Musanze).
Amashuri abanza yo yayize kuri Ecole Primaire de Butete mu Karere ka Burera.