Perezida Paul Kagame yageze i Bali muri Indonesia yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu Muryango w’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yageze i Bali kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2022.
Uretse kuba Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yanitabiriye iyi nama ya G20 nk’Umuyobozi wa Komite y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).
AUDA-NEPAD ni umuryango w’iterambere washinzwe mu 2001, ugamije iterambere rya Afurika binyuze mu guhuza ibikorwa by’imiryango ya Afurika Yunze Ubumwe, ndetse no guteza imbere ingamba z’iterambere zizageza Afurika ku ntego z’iterambere zizwi nka Agenda 2063.
Uyu muryango ufite inshingano zo guteza imbere imishinga y’ingenzi ihuriweho n’ibihugu bya Afurika, gusaranganya ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’ibihugu bya Afurika, ndetse no kongera ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika no gushaka ubushobozi buzatuma intego zikubiye muri Agenda 2063 zigerwaho.
Uyu muryango ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo.
Iyi nama yitabiriye ni iya 17 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri G20 izabera i Bali kuva tariki 15-16 Ugushyingo 2022.
Izitabirwa n’abayobozi batandukanye ku Isi barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden; uw’u Bushinwa, Xi Jinping; uw’u Bufaransa, Emmanuel Macron; uwa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; uwa Turikiya, Tayyip Erdogan n’uwa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy uzayitabira hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Iyi nama kandi izitabirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak; uwa Canada, Justin Trudeau; uw’ u Buyapani, Fumio Kishida n’uw’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov uzaba uhagarariye Perezida Putin.
Ku murongo w’ibyigwa hariho uko amahanga yarushaho gufatanya mu kurenga ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kandi agatahiriza umugozi umwe mu kubaka ahazaza hatanga icyizere, gusa byitezwe ko inashobora kugaruka cyane ku kibazo cy’intambara imaze iminsi hagati y’u Burusiya na Ukraine cyane ko ariyo nama ya mbere ya G20 ibaye kuva iyi ntambara yatangira.
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama nyuma y’uko n’ubundi yari yitabiriye iyabereye mu Butaliyani mu 2021.
Perezida Kagame yageze i Bali yitabiriye inama ya G20