Home Politike Undi Mudepite wari warakingiwe ikibaba yeguye

Undi Mudepite wari warakingiwe ikibaba yeguye

0

Nyuma y’uko Mbonimana Gamariel yeguye mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite kubera kugaragarwaho n’ubusinzi undi mudepite wari warakingiwe ikibaba ku makosa yakoze umwaka ushize nawe yahise yegura ku mirimo ye.

Habiyaremye Jean Pierre Celestin, ukomoka mu ishyaka FPR Inkotanyi, avuga ko nawe yeguye mu nteko ishingamategeko, ubwegurure bwe ngo bufitanye isano n’ubwegure bwa Mbonimana.

Depite Mbonimana Gamariel niwe uherutse kwegura nyuma yo gufatwa inshuro esheshatu atwaye ikinyabiziga yanyoye inzoza, ibi byari byaragizwe ibanga kugeza ubwo Perezida Kagame abimenye akabaza polisi y’Igihugu impamvu bafata umuntu atwaye ikinyabiziga yasinze bakamureka agakomeza agatwara. Nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame Mbonama yahise yegura asaba imabazi avugako atazongera kunywa inzoga ukundi.

Habiyaremye weguye kuri uyu wambere avuga ko muri Weruwe umwaka ushize yarengeje isaha yo gutaha yari yarashyizweho mu bihe byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, icyo gihe ngo yari yarabikemuye n’abari bamufashe ntibyamugiraho ingaruka ariko nyuma yaho Mbonamana avuzweho ubusinzi ikibazo cye nawe cyahise cyongera kubyutswa ahita afata umwanzuro wo “ kwegura ku mpamvu ze.”

Habiyaremye yabwiye ikinyamakuru Taarifa ko: “ Nyuma yo kubona ko ibintu bifashe indi ntera nanze gukomeza kuba intandaro y’impaka z’urudaca mpitamo kwegura.”

Kwegura kwa Habiyaremye ntikuremezwa n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda. 

Uyu mudepite weguye arambye muri politiki kuko kuva mu mwaka wi 2010 yari umwe mu bakomeye mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka nyuma yaho aajya kuyobora komisiyo y’ubukungu mu Karere ka Burera mbere yaho yari umuyobozi wungirije w’inama y’Akarere ka Burera (Burera District council)

Habiyaremye kimwe na Mbonimana ntibazasimbuzwa mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite kuko beguye habura igihe kitagera ku mwaka ngo manda y’inteko ishingamategeko irangire. Ibi bizangira ingaruka ku mashyaka ya PL na FPR kuko manda y’abadepite izarangira imyanya aya mashyaka yariyaratsindiye mu nteko ituzuye kubera iyegura ry’aba bombi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbaganga babiri b’ibitaro bya Baho basabiwe gufungwa imyaka ibiri
Next articleNiyitegeka Theoneste wahamijwe ibyaha bya Jenoside yafunguwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here