Home Ubutabera Excel Security ntiyemerewe gucunga umutekano mu Rwanda

Excel Security ntiyemerewe gucunga umutekano mu Rwanda

0

Polisi y’igihug yatangaje ko yahagaritse burundu ikigo gkigenga cyacungiraga abantu umutekano kitwa Excel Security Ltd, kubera impamvu itifushe guutangaza.

Excel Security yahawe kurangiz ainshingano zayo n’ibidni byose biyireba kugeza ku wa 15 Ukuboza igahita ifunga imiryango yayo mu Gihugu. iki gihe yahawe cyo kwitegura kugirangi ifunge imiryango kigenwa n’itegeko.

Excel Security LTD yari imaze imyaka 15 ikorera mu Rwanda kuko yatangiye kuhakorera kuva mu mwaka w’i 2006. Kugeza ubu yari ifite abakozi bakabakaba 1000.

Ingingo ya 17 y’ itegeko nº 16bis/2020 ryo ku wa 07/09/2020 rigenga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera ivuga ibigenderwaho kugirango uwahawe icyemeo  cyo gutanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera gitangwa na Polisi y’u Rwanda acyamburwe. ibi nibyo bishobora gutuma uwahawe iki cyangombwa acyakwa.

 1° kurenza igihe kingana n’amezi atandatu (6) adakora; 2° kubera impamvu z’umutekano w’Igihugu; 3° kudakosora ibyo yasabwe mu igenzura; 4° kudashyira mu bikorwa igihano yahawe; 5° kwihanizwa na Polisi y’u Rwanda mu nyandiko inshuro eshatu (3) zikurikiranya mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) ku mpamvu zo kudatangira igihe raporo cyangwa amakuru asabwa na Polisi y’u Rwanda; 6° gukoresha abakozi batemejwe na Polisi y’u Rwanda; 7° kuba atacyubahiriza ibyashingiweho ahabwa icyemezo; 8° kuba uwagihawe yaratanze amakuru atari ukuri mu gihe yasabaga guhabwa icyo cyemezo cyangwa ko cyongererwa igihe.

Polisi y’Igihugu ntiyashoboye kutubwira icyo yazijije iki kigo ndetse n’acyo ‘iki kigo ntikiratangaza uko cyakiriwe ibyo kwamburwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSierra Leone: Abadepite bananiwe kumvikana ku itegeko baterana ingumi
Next articleUshinja Kabuga yanavuze kuri Renzaho wayoboraga Kigali
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here