Home Ubutabera Ushinja Kabuga yanavuze kuri Renzaho wayoboraga Kigali

Ushinja Kabuga yanavuze kuri Renzaho wayoboraga Kigali

0
Colonel Renzaho Tharcisse (iburyo) wahoze ayobora umujyi wa Kigali, yagarutsweho mu rubanza rwa Kabuga Felecien

Kuri uyu wa kane iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwakomeje uruhande rwunganira Kabuga rubaza ibibazo umutangabuhamya umushinja.

Uyu mutangabuhamya, byavuzwe mu rukiko ko yahoze mu Nterahamwe z’i Kigali ubu uri mu gifungo cya burundu mu Rwanda kubera kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, yabajijwe ari i Arusha muri Tanzania, hifashishijwe uburyo bw’amashusho.

Inteko y’abacamanza yo yari iri i La Haye mu Buholandi, mu rugereko ruca imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha.

Mu gihe cy’amasaha agera kuri abiri n’iminota 15 iburanisha ryamaze, ikigera ku isaha imwe n’iminota 26 cyabaye mu muhezo, mu kwirinda ko gusubiza ibibazo k’umutangabuhamya kwatuma umwirondoro we umenyekana.

Umunyamategeko Françoise Matte, wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije umutangabuhamya igihe inyubako ya Kabuga yo ku Muhima i Kigali avuga ko Interahamwe na MRND bakoreragamo, yubakiwe.

Asubiza ko atibuka neza igihe yatangiriye kubakwa, ariko ko mu mwaka wa 1992 yari yaramaze kubakwa.

Anavuga ko kuva mu mwaka wa 1991 kugeza mu 1993, ishyaka rya MRND, ryari ku butegetsi, ryayikoreragamo.

Yibukijwe ko mu buhamya bwe yavuze ko MRND yakoreraga mu igorofa rya kabiri ry’iyo nyubako, nuko abazwa niba n’Interahamwe ari ho na zo zakoreraga.

Yavuze ko ari ho zakoreraga, zikagira n’ahantu zabikaga intwaro n’aho zakoreraga imyitozo.

Yabajijwe niba icyumba Interahamwe zakoreragamo imyitozo ya gisirikare umuntu yarashoboraga kukibona ari mu muhanda, asubiza ko kitabonekaga, ko cyari ahasubira mu gace ka Nyabugogo.

Umunyamategeko Matte yabwiye umutangabuhamya ko undi wahoze mu Nterahamwe ku rwego rwo hejuru yatanze ubuhamya avuga ko imyitozo yakorerwaga aho, yari iy’abakuriye Interahamwe.

Nuko abazwa niba koko hari ah’abakuriye Interahamwe, asubiza ko mu ntangiriro ari ko byari bimeze, ariko ko nyuma Interahamwe “nyinshi” na zo zahakoreye imyitozo.

Yabajijwe inshuro mu cyumweru yajyaga kuri iyo nyubako ya Kabuga yari icyicaro cya MRND, avuga ko atajyagayo buri munsi, ko yajyagayo habaye nk’inama cyangwa rimwe na rimwe akajyayo agiye guhura n’abategetsi baho.

Yabajijwe ingano y’amahugurwa yahabereye ahari, avuga ko inshuro yari ahari akayabona ari ebyiri, ariko ko abandi bantu barimo nka ‘conseiller’ wa segiteri (umurenge) Muhima bamubwiye ko habereye n’andi mahugurwa y’Interahamwe.

Umutangabuhamya yabajijwe ku byo yavuze byo mu nama na Colonel Renzaho (Tharcisse) – wanabaye perefe w’umujyi wa Kigali, wakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rwa Arusha kubera ibyaha bya jenoside.

Ngo Colonel Renzaho yavuze ko Interahamwe zari izo kugoboka abasirikare b’igihugu ku rugamba, ko zitari izo kwibasira abasivile.

Umutangabuhamya yavuze ko ku ruhande rumwe ibyo ari byo, ariko ko nyuma y’itariki ya 6 y’ukwezi kwa kane mu 1994, abasirikare n’Interahamwe bishe abasivile.

Yanabajijwe ku byo yavuze mu ibazwa rye ko Interahamwe zari zifite inshingano yo gutata, zireba abantu basura Inkotanyi (mu nyubako ya CND i Kigali zari zaraje kubamo bijyanye n’amasezerano y’amahoro ya Arusha), n’abajya mu Nkotanyi n’imiryango yabo.

Yavuze ko ibyo na byo zabikoraga.

Yanabajijwe ko mu mabwiriza yahawe na Renzaho hatari harimo kwibasira ubwoko runaka, ahubwo ko harimo gushakisha abakorana na RPF.

Asubiza ko atari ubwo buhamya yatanze, ko hari harimo kwibasira ubwoko bumwe – bw’Abatutsi – n’abandi bantu batari bashyigikiye ubutegetsi bw’uwari Perezida Juvénal Habyarimana.

Umucamanza ukuriye iburanisha yavuze ko kubera inama y’abacamanza iteganyijwe kubera ku rukiko mu cyumweru gitaha, irindi buranisha muri uru rubanza rishobora kuzaba ku wa kane w’icyo cyumweru.

Uyu mutangabuhamya agakomeza kubazwa  n’uruhande rwunganira Kabuga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleExcel Security ntiyemerewe gucunga umutekano mu Rwanda
Next articleAbitabiriye Miss Rwanda batanze ubuhamya mu rubanza rwa Prince Kid
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here