Umunyamategeko w’Umunyarwaadakazi, wunganira abantu mu nkiko, Kabasinga Florida yatorewe kuba umunyamabanga mukuru w’abavoka bo mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba, East Africa Law Society, EALS.
Kabasinga yatorewe uyu mwanya kuri uyu wagatandatu mu nama y’inteko rusange y’uyu muryango iri kubera muri Tanzania kuva taliki ya 23 Ugushyingo. Kabalisa atorewe uyu mwanya kuri manda y’imyaka ibiri asimbuye umurundi Patrick Didier Nukuri.
Muri Nyakanga nabwo Kabasinga Florida uyu muryango wari wamugiriye icyizere umutorera kuyobora akanama gashinzwe gukemura amakimbirane hatitabajwe imanza muri uyu muryango (Chairperson of the Alternative Dispute Resolution Committee of the East Africa Law Society).
Kabasinga amaze imyaka irenga 20 muri uyu mwuga, usibye kuba abarizwa mu rugaga rw’bavoka mu Rwanda anabarizwa mu rugaga rw’Abavoka bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika no mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abashinjacyaha.
Mu Rwanda yagaragaye mu manza zitandukanye mu rukiko rwikirenga ubwo yasabaga uru rukiko kuvugurura zimwe mu ngingo z’amategeko atandukanye yabonaga ko zitandukanye n’itegekonshinga rya repubulika y’u Rwanda.
Nkundabarashi Moise, umuyobozi w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda yishimiye ko ari umunyarwnadakazi utorewe uyu mwanya avuga ko nta gitangaza kirimo “ kuko u Rwanda rumaze kumenyerwa ku Isi nk’igihugu giteza imbere umugore mu miyoborere”.
Nkundabarashi akomeza auga ko mu rugaga rw’abavoka ayoboye abagore basanzwe bafitemo imyanya kuko mu nama nyobozi y’urugaga y’abantu 13 barindwi muri bo ari abagore.
Aha niho Nkundabarashi yongeyeho ko “ Tuzakomeza kubaka urugaga rutagira n’umwe ruheza, Nshimiye itorwa rya Kabasinga kandi mutegerejeho umusaruro muri uru rugaga rwa EALS.”
Kabasinga Florida yiyongereye ku bandi banyarwnada bari mu buyobozi bw’inzego zitandukanye mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba barimo Martin Ngoga, uyobora inteko ishingamategeko y’uyu muryangoa, EALA, Bazivamo Christophe, umunyamabanga mukuruu wungirije w’uyu muryango n’abandi.
Urugaga rw’abavoka bo mu Bihugu by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba rwavutse mu mwaka wi 1996, ruhuriyemo abavoka barenga ibihumbi 28 bo mu bihugu bya Tanzania, Kenya, Uganda, Rwanda, Sudani y’epfo n’Uburundi.