Home Ubutabera Yanze kuba umudepite mu 2020 none yirukanwe n’inama nkuru y’ubucamanza

Yanze kuba umudepite mu 2020 none yirukanwe n’inama nkuru y’ubucamanza

0
Minani yandikiye ishyaka akomokamo avuga ko atifuza kuba Depite ko azakomeza kwikorera akazi ke k'ubushakshatsi mu nkiko

Minani Epimaque wari umushakashatsi mu rukiko rw’ubujurire yirukanwe n’inama nkuru y’ubucamanza kubera amakosa yo mu kazi.

Inama nkuru y’ubucamanza yateranye kuri uyu wa gatanu iyobowe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Nteziryayo Faustin, yirukanye abantu batandukanye barimo na Minani Epimaque, wanze kuba umudepite mu mwaka wi 2020 ahitamo gukomeza kwibera umushakashatsi mu rukiko.

Inama Nkuru y’Ubucamanza iteganywa n’ingingo ya 149 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015. Inama Nkuru y’Ubucamanza ni rwo rwego rukuriye Ubutegetsi bw’Ubucamanza. Ni na yo ishyiraho imirongo migari igenga imiyoborere y’uru rwego.

Iyi nama usibye Minani Epimaque yirukanye kubera amakosa atandukanye yo mu kazi tuzagarukaho mu zindi nkuru yanirukanye umucamanza n’umwanditsi  b’inkiko zibanze bataye akazi.

Iyi nama yanemereye abacamanza n’umukozi w’urukiko guhagarika akazi mu gihe kitazwi. Minani Epimaque wirukanwe n’inama nkuru y’ubucamanza Usibye kuba yaranabaye umunyamabanga w’ishyaka PSD mu Ntara y’Amajyepfo,abamuzi bemeza ko ari umuhanga mu bijyanye n’amategeko n’ubushakashatsi.

Tariki ya 30 Werurwe 2020 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yamenyesheje abanyarwanda ko Bwana MINANI Epimaque ariwe uzasimbura uwari Depite NGABITSINZE Jean Chrysostome wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi. Tariki ya 06 Mata 2020, MINANI yandikiye ishyaka rya PSD abarizwamo avuga ko atifuza kuba umudepite ku mpamvu ze bwite.

Icyo gihe Minani Epimaque yahise asimburwa n’uwari umukurikiye ku rutonde rw’abari ku lisiti y’abakandida depite rwa PSD ariwe Bwana BIZIMANA MINANI Deogratias.

Minani Epimaque ni inzobere mu mategeko kuko usibye kuyakoramo igihe kirekire yanayize muri kaminuza zitandukanye kuko amashuri makuru yayize muri Kaminuza Yigenga ya Kigali ULK aho yakuye impamyabumenyi y’ icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Mategeko naho Icyiciro cya Gatatu akiga muri Kaminuza ya Tsingua mu Bushinwa mu bijyanye n’Ubutegetsi bwite bwa Leta (Public Administration). Yize kandi no mu Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko, Institute of Legal Practice and Development (ILPD) rifite icyicaro mu Karere ka Nyanza.

Mu yindi mirimo, yakoze mu bigo bitandukanye aho yagiye akora ibijyanye n’ubushakashatsi. Yakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibaruramibare kuva mu 2001 kugeza 2007, akora mu cyari PSI , muri Sonarwa ashinzwe Ubucuruzi mu Ishami ry’Ubwishingizi bw’Ubuzima anaba umwarimu.

MINANI yakoze kandi muri Minisiteri y’Uburezi ashinzwe ubushakashatsi aho yavuze akajya mu Rukiko rw’Ikirenga aho yatangiye ku wa 1 Mata 2010 aho yavuye ajya mu rukiko rw’ubujurire akaba ari naho yirukaniwe.

Ibyemezo by’inama nkuru y’ubucamanza

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBwa mbere mu mateka umugore agiye kuyobora Sena y’u Rwanda
Next articleIbibazo biri mu gutwara abantu rusange byongera impanuka zo mu muhanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here