Home Politike Ibibazo biri mu gutwara abantu rusange byongera impanuka zo mu muhanda

Ibibazo biri mu gutwara abantu rusange byongera impanuka zo mu muhanda

0
Ibibazo biri mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange bifatwa nk'imwe mu mpamvu y'ubwiyongere bw'impanuka zo mu muhanda

Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko mu gihe ibibazo byo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa  Kigali n’ahandi byaba bikemutse n’impanuka zo mu muhanda zagabanuka kuko iki kibazo ari kimwe mu bizongera.

Ibi senateri Uwizeyimana yabitangarije ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA, ubwo yasobanuraga ku ngendo Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano baherutsemo mu Turere dutandukanye bareba ibintu bitandukanye bikunze gutera impanuka mu mihanda yo mu Rwanda.

Bimwe mu byo Senateri Uwizeyimana avuga ko yabonye bikurura impanuka harimo n’ibibazo byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange bidakemuka.

“Imodoka zishaje, amagare na moto ni bimwe mu bitera impanuka nyinshi mu muhanda.” Uwizeyimana Evode akomeza avuga ko mu gihe gutwara abantu mu buryo bwa rusange byaba bikemutse ibi bitera impanuka byagabanuka.

“ Hari abanga gutegereza imodoka rusange kuko zibatinza bagahitamo kujya gutega amagare, moto no kugura imodoka zishaje kugirango bagere iyo bajya ku gihe. Gutwara abantu mu buryo bwa rusange bikemutse hari abaparika izo modoka zishaje abandi ntibongere gutega izo moto n’amagare.”

Senateri Uwizeyimana  Evode akomeza asaba Leta kongera imari ishora mu gikorwa cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

 “ Leta isabwa gushyira amafaranga mu gikorwa cyo gutwara bantu mu buryo bwa rusange, nibyo hari amafaranga ishyiramo nko gushyira nkunganire ku bikomoka kuri peterori kugirango ingendo zidahenda ariko ntibihagije mu gukemura iki kibazo.”

Raporo y’ibikorwa y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, ya 2020-20221 iherutse kugezwa ku nteko ishingamategeko igaragaza ko hafi 70% by’abaturage banenga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali.

Ibibazo byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange cyane mu mujyi wa Kigali bimaze igihe byinubirwa na benshi bigatuma abandi bahitamo gukoresha ubundi buryo buborohereza kugera aho bagera bivugwa ko bwongera impanuka zo mu muhanda.

Imibare Polisi y’u Rwanda yahaye Sena y’u Rwanda yerekena ko mu mwaka wa 2018 impanuka zahitanye abantu 597, muri 2019 zahitanye abantu 673, muri 2020 hapfa abantu 675 naho mu mwaka wa 2021 abagera kuri 655 bahasiga ubuzima.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleYanze kuba umudepite mu 2020 none yirukanwe n’inama nkuru y’ubucamanza
Next articleSiporo ni urugero rwiza rw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here