Home Ubutabera Ibitegereje abaha abana inzoga

Ibitegereje abaha abana inzoga

0

Uumuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yongeye kwibutsa abantu koguha inzoga umwana ari icyaha nk’ibindi bityo abantu bakwiye ku byirinda.

Ati “Umuntu wahaye umwana muto utarageza imyaka y’ubukure (18), ndetse n’akabari kagurisha inzoga abana bato, bafatirwa igihano cyo gufungwa ukwezi ariko kitarenze amezi atatu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100, ariko atarenze ibihumbi 200”.

CP Kabera avuga ko abantu bakwiye kwitwararika cyane guha abana bato inzoga ndetse n’itabi, n’ibindi bibangiriza ubuzima ko bihanwa n’amategeko, agakangurira cyane cyane abafite utubari kwirinda kwakira abantu babagana igihe babonye ko ari abana batarageza muri iyo myaka.

Itegeko No 71/2018 ryo ku wa 31/08/2022 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo yaryo ya 27, rivuga ko guha umwana inzoga cyangwa itabi cyangwa kubimugurisha ari icyaha. Iyo uwabikoze abihamaijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Iyo hayabayeho isubiracyaha igihano kiba igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe, ariko kitarenze amezi atatu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100, ariko atarenze ibihumbi 200.

Umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitariki munsi y’amezi atatu, ariko kitageze amezi atandatu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 200.

N’ubwo ibi bihano bigaragara nk’aho ari bito, CP Kabera avuga ko akabari kazafatirwamo abantu batagejeje imyaka y’ubukure, bazafatirwa ibindi bihano birenze ibiri mu itegeko birimo nuko ako kabari ke kaba gafunzwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMinisitiri w’Intebe agiye gusobanurira Sena iby’impanuka zo mu muhanda
Next articleKigali: Polisi iracyari guhiga Umushoferi wakoreye impanuka mu izindiro
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here