Floriane Irangabiye, umurundikazi wari umaze igihe atuye umu Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka icumi nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo “Guhungabanya umutekano ku butaka bw’u Burundi no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.”.
Inkiko z’i Bujumbura zamuhamije ibi byaha mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Muri Kamena umwaka ushize nibwo Floriane Irangabiye, yavuye mu Rwanda aho yari amaze igihe atuye ajya mu kindi gihugu kidatangazwa mbere yo kwerekeza i Burundi aho yahise afatirwa akaba yari amaze igihe muri gereza zaho.
Urubanza rwe ntirwatinze kuko ku wa 16 Ukuboza 2022 aribwo yaburanye mu mizi ashinjwa gushakira abarwanyi inyeshyamba za RED Tabara, umutwe witwara gisirikare urwanye leta y’Uburundi ibikoresho n’abarwanyi. Yashinjwaga kandi guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ibikoresho n’abarwanyi Irangabiye, ashinjwa gushakira umutwe wa RED Tabara, bivugwa ko yabashakiraga imbere mu Gihugu cy’Uburundi no hanze yacyo.
Floriane Irangabiye, ntiyari impunzi mu Rwanda kuko yahageze mbere y’imvururu zabaye mu Burundi mu mwaka wi 2015. Yaje gutura mu Rwanda nk’undi wese ndetse akaba yari anafite ibyangombwa bisanzwe bitari iby’impunzi nk’uko byemezwa n’abantu babaga hafi ye mbere yuko afungwa.
Leta y’u Burundi yirinze kugira icyo itangaza ku ifatwa rye kugeza agaragaye mu rukiko ndetse n’amashyirahamwe y’abagore b’Abarundi yabagamo i Kigali ntacyo baratangaza kuri iki gihano yakatiwe n’ubwo we yahise akijuririra.
Floriane Irangabiye, afatwa na benshi nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu kandi nk’umuntu uvuga atavugirwamo. Yafatwaga na leta y’Uburundi nk’uyirwanya nyuma yo kugaragara ku mafoto ari kumwe n’abafatwa na leta y’Uburundi nkabanzi bayo.