Uhagarariye Uganda mu Rwanda, Robert Rusoke, yatakiye bamwe mu bagize inteko ishingamategeko avuga ko igihe icyo aricyo cyose ashobora kwirukanwa mu nzu akoreramo kuko atari kubona amafaranga yo kuyishyura uko bikwiye.
Ibi yabibwiye abagize komisiyo y’ububanyini n’amahanga mu nteko ishingamategejo y’igihugu cye kuri uyu wambere abasaba kumukorera ubuvugizi akabona amafaranga yo kwishyura ikode.
Robert Rusoke, avuga ko ubukode bw’inzu bwuriye bukava ku madolari 63, 600$ ( hafi miliyoni 64 z’amafaranga y’u Rwanda) bukagera ku bihumbi 96 by’amadolari ( akabakaba miliyoni 97 z’amafaranga y’u rwanda). Uyu mudipolomate ntiyavuze igihe ubu bukode bw’uririye n’ibirarane amaze kugeramo. Gusa avuga ko ubukode bwurijwe n’inzego zibanze mu Rwanda.
Mu kwezi k’Ukuboza 2021, nibwo Robert Rusoke, yoherejwe guhagararira igihugu cye mu Rwanda, yahoherejwe igihe hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi abanyarwnada baragiriwe inama yo kutajya muri Uganda.
Robert Rusoke ni umuntu ukomeye mu butegetsi bwa Uganda kuko hagati ya 2005 na 2012 yari umusirikare mukuru ufite ipeti rya Jenerali akaba yari akuriye ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda. Nyuma yaho yahise asezera igisirikare yinjira muri politiki aho mbere y’uko aza mu Rwanda yari ahagarariye Uganda muri Sudani y’epfo.