N’ubwo hakunze kugaragara imanza nyinshi zigera igihe cyo gusoma umwanzuro wazo zigasubikwa kubera impamvu zitandukanye, itegeko rivuga ko umwanzuro w’urubanza ugomba gusomwa bitarenze iminsi 30 uhereye igihe iburanisha ryasorejwe.
Mu mpera z’umwaka ushize hagarutswe ku rubanza rwa Ishimwe Dieudonne, uzwi nka Prince Kid rwageze igihe co gusoma umwanzuro warwo umucamanza ahita abisubika ahubwo ararupfundura ategeka ko hongera kumvwa abatangabuhamya.
Urubanza ruri kugarukwaho muri iki gihe ni urw’ubujurire rwa Bamporiki Edouard, wari umunyamabanga wa leta ushinzwe umuco rwagombaga gusomwa kuri uyu wambere taliki ya 16 Mutarama ariko umucamanza abyimurira ku wa 23 Mutarama.
Ibi bivuze ko umwanzuro w’uru rubanza uzatangazwa mu gihe kirenze ikigenwa n’itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Bamporiki yari yahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ibyaha bibiri birimo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze no kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya. Uru rukiko rwamukatiye gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 ahita ajuririra iki cyemezo mu rukiko rukuru.
Nyuma y’iburanisha mu bujurire ryabaye ku wa 19 Ukuboza 2022, Urukiko rwtaangaje ko ruzasoma umwanzuro warwo ku wa 16 Mutarama 2023. Kuri iyi taliki uru rukiko rwasubitse isomwa ry’uyu mwanzuro ruvuga ko rugikeneye igihe.
Usibye izi manza ebyiri hari n’izindi nyinshi zagiye zisubikwa bigeze igihe cyo gusoma umwanzuro.
Uyu mwanzuro wafashwe n’abacamanza b’urukiko rukuru hari abashobora kubona ko utandukanye n’ibiteganywa n’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iri tegeko rivuga ko umwanzuro ukwiye gutangazwa mu gihe kitarenzei minsi 30.
Ingingo yi 138 y’iri tegeko igira iti: “ Urubanza rwose rugomba gusomwa rwanditse mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye igihe iburanisha ryasorejwe. Iyo bitabaye ibyo umucamanza cyangwa abacamanza baruburanishije bafatirwa ibihano byerekeranye n’imyitwarire mu kazi. Impamvu zatumye urubanza rudasomwa mu minsi mirongo itatu (30) zigaragazwa muri kopi y’urubanza.”
Umunyamategeko Murangwa Edouard, avuga ko ibi byo gusubika isomwa ry’umwanzuro w’urubanza ku itariki wagombaga gutangarizwahobyubahirije amategeko.
“ Urukiko rutegetswe gutanga impamvu rwasubitse isomwa ry’umwanzuro w’urubanza. Icyo batemerewe ni ukurenza iminsi 30 ntihagire icyo batangaza kuri urwo rubanza. Ubu urebye muri sisitemu harimo inyandiko ivuga kuri urwo rubanza.”
Murangwa akomeza avuga ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma isomwa ry’urubanza ryimurwa harimo kuba umucamanza wagombaga gusoma umwanzuro atabonaka,hari ibikirebwa mu rubanza n’ibindi.
Murangwa ati : “ iyi ngingo y’iri tegeko yicwa gusa iyo abacamanza bicecekeye ntihatangazwe igihe isomwa ry’urwo rubanza ryimuriwe n’impamvu yabyo.”