Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare kivuga ko kizatangariza ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage riheruka gukorwa mu nama y’Igihugu y’umushyikirano iteganyijwe hagati ya taliki 27 na 28 Gashyantare.
Ibarura rusange rya gatanu mu Rwanda ryabaye muri Kanama 2022, kuva icyo gihe ntiharatangazwa ibyavuyemo.
Murenzi Yvan, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, aherutse kuvuga ko batasohoye ibyavuye mu ibarura rusange by’agateganyo mu mpera z’umwaka wa 2022 kuko bifuje gusohorera rimwe ibyavuye mu ibarura byose.
Murenzi ati: “ Twahisemo gusohora raporo yose yuzuye bitandukanye n’ibindi bihugu bibanza gusohora raporo y’agateganyo yerekana gusa umubare w’abaturage”
Amakuru ava muri NISR, avuga ko mu ntangiriro za Gashyantare aribwo iyi raporo ifite paji zirenga 100 yagombaga kujya hanzeariko byigizwa inyuma ikaba izatanagazwa mu nama y’igihugu y’umushyikirano. ibyavuye muri iri barura biherutse kugezwa ku nama y’abaminisitiri.
Raporo y’ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage igaragaza neza imibereho y’Abanyarwanda mu bijyanye n’Uburezi, ubuzima, abafite amazi n’amashyanyarazi, abatunze telefoni n’ibindi bijyanye n’imibereho nk’abafite akazi, abafite ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi.
Usibye kuba iyi raporo izagaragaza umubare nyawo w’Abanyarwanda muri iki gihe izanagaragaza uko abanyarwnada bazaba bangana mu mwaka w’i 2050.
Mu mwaka w’i 1978, ubwo hakorwaga ibarura rusange ry’abaturage bwa mbere mu Rwanda, abanyarwanda bari miliyoni 4,8, ibarura rusange ryakabiri ryabaye mu mwaka wi 1991 ryo ryerekanye ko abanyarwanda biyongereye bagera kuri miliyoni 7,1.
Mu mwaka wi 2002 habaye irindi barura rusange ry’abaturage rya gatatu rigaragaza ko abanyarwanda bageze kuri miliyoni 8,1.
Ibarura rya kane ryabaye mu mwaka wi 2012 niryo ryagaragaje ku nshuro ya mbere ko abanyarwanda barenze miliyoni 10 kuko icyo gihe ryagaragaje ko ari miliyoni 10.5.