Urukiko rwo mu mujyi wa Washington D.C rwatesheje agaciro ikirego cy’umuryango wa Rusesabagina waregaga u Rwanda kumushimuta no kumukorera iyica rubuzo. Muri uru rubanza uyu muryango wasabaga u Rwanda indishyi z’arenga miliyari 400 z’amafaranga y’u Rwanda
Uyu muryango waregaga u Rwanda uvuga ko wishe itegeko ry’ubusigire bwa Leta zunze ubumwe za Amerika ubwo rwashimutaga Rusesabagina rumukuye muri Amerika rukamufungira mu Rwanda.
Rusesabagina afungiwe mu Rwanda nyuma y’uko urukiko rumuhamije ibyaha bitandukanye birimo n’ibyiterabwoba rukamukatira imyaka 25 y’igifungo.
Umucamanza Richard J. Leon, yabwiye umuryango wa Rusesabagina mu mwanzuro w’urukiko watangajwe kuri uyu wa mbere ko nta kimenyteso gifatika bafite kigaragaza ko Rusesabagina yashimuswe kuko we ubwe ariwe wizanye mu Rwanda “ ashutswe” aziko agiye mu gihugu cy’Uburundi.
Steven R. Perles, umwunganizi w’umuryango wa Paul Rusesabagina waregeye uru rukiko wasabaga ko wahabwa indishyi z’amafaranga arenga miliyari 400, bavuga ko Rusesabagina yasindishijwe nyuma arashimutwa ajyanwa i Kigali akorerwa iyicarubozo.
Uyu muryango mu bimenyetso watangaga wavugaga ko Leta y’u Rwanda n’Umukuru warwo ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Ambasaderi Johnston Busingye bagize uruhare mu cyo bise ‘ishimuta’ rya Rusesabagina akagezwa mu Rwanda.
Mbere y’uko uru rubanza rutangira Leta y’u Rwanda yari yatangaje ko yiteguye kuruburana biciye mu ijwi ry’umuvugizi wa Guverinoma wungirije Mukuralinda Alain.
Icyo gihe Mukuralinda yari yagize ati : “Icyo abantu bagomba kumenya ni uko niba hari uwatanze ikirego arega Leta y’u Rwanda, Leta y’u Rwanda nayo ifite uburyo nayo igomba gusubiza icyo kirego, ifite uburyo igomba gushyiraho abavoka n’imyanzuro baba bagomba gukora kandi bakabitanga mu gihe.”
“Bivuze ngo rero abantu ntibagire impungenge igihe cyatanzwe kizagera Leta y’u Rwanda nayo yagize ibyo ikora yasabwe, abavoka barahari ibyo bagomba gukora barabizi ni inshingano zabo nta mpungenge zihari haba kuba biteguye ndetse haba no kuba bazasubiza ibibazo byabajijwe ndetse n’urubanza nirukomeza biteguye kuburanira Leta y’u Rwanda.”
Uru nirwo rukiko rwambere rwo hanze y’u Rwanda rwari ruburanishije urubanza ruvugwamo Paul Rusesabagina, kuva yafungirwa mu Rwanda. Ahandi byagiye bivugwa n’abantu ku giti cyabo n’ubwo inteko ishingamategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburali n’iya leta zunze ubumwe za Amerika zatoye umwanzuro usaba u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina.