Home Amakuru Papa Francis yavuze ko ubutinganyi atari icyaha anabaha ikaze mu kiriziya

Papa Francis yavuze ko ubutinganyi atari icyaha anabaha ikaze mu kiriziya

0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika kur Isi Papa Francis, yavuze ko amategeko ahana abakora imibonano mpuzabitsina babihuje (abatinganyi) adakwiye kubaho kuko Imana ikunda abantu bayo bose kandi ko abasenyeri bakwiye kwakira aba bantu mu biriza byose bayobora.

Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, Papa Francis yagize ati “Kuba umutinganyi ntabwo ari icyaha (imbere y’amategeko).”

Uyu mushumba wa Kiliziya yahamije ko mu bice bimwe na bimwe by’isi hari abasenyeri bashyigikira amategeko afata ubutinganyi nk’icyaha kandi agaheza abo mu muryango wa LGBTQ.

Icyakora yahuje iyo myitwarire n’umuco n’amateka by’ahantu runaka, avuga ko by’umwihariko abasenyeri bakwiye guhinduka bakubaha agaciro ka buri muntu.

Yagize ati “Abasenyeri bagomba gutangira urugendo rw’impinduka, bakwiye kugirira ubugwaneza buri wese nk’uko Imana ibigirira buri wese muri twe.”

Ibihugu bigera kuri 67 ku isi cyangwa ubucamanza bwabyo, bihana ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina. Ibigera kuri 11 bishobora no guhanisha igihano cy’urupfu ababikora nk’uko bigaragara n’urwego rwitwa ‘The Human Dignity Trust’ ruharanira ko ayo mategeko akurwaho.

Inzobere zivuga ko n’aho bene ayo mategeko atarajyaho, batabura gutesha agaciro no guheza cyangwa guhohotera aba-LGBTQ.

Kuri uyu wa Kabiri, Papa Francis yavuze ko ari ngombwa gutandukanya icyaha (imbere y’amategeko) n’icyaha (imbere y’Imana) ku byerekeye ubutinganyi.

Ati “Kuba umutinganyi si icyaha gihanwa n’amategeko. Yego, ariko ni icyaha imbere y’Imana. Reka tujye dutandukanya ibi byombi.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuryango wa Rusesabagina watsinzwe urubanza wasabagamo u Rwanda miliyari 400
Next articleMinisitiri Biruta agiye gusobanurira Abadepite iby’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here