Home Politike Minisitiri Biruta agiye gusobanurira Abadepite iby’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere

Minisitiri Biruta agiye gusobanurira Abadepite iby’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere

0
Abagize inteko ishingametegeko umutwe w'abadepite bagira ikarita y'ubudahangarwa ituma badafatwa n'inzego z'umutekano ku byaha byinshi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane guhera saa cyenda zuzuye (3h00) inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite urasobanurirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane uko u Rwanda rubanye n’ibihugu byo mu Karere.

Kuri Rebulika iharanira Demokarasi ya Congo ho umuntu yavuga ko nta mubano uhari kuko iki Gihugu giherutse kwirukana ambasaderi w’u Rwanda wariyo cyanga no kohereza ugihagararira mu Rwanda.

Minisitiri aritaba iyi nteko kandi hashize iminsi ibiri gusa u Rwanda rwemeye ko rwarashe indege y’intambara ya Congo yari imaze igihe ivogera ikirere cy’u Rwanda. N’ubwo u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko rushyize imbere inzira y’ibiganiro ariko runavuga ko rwiteguye gucungira umutekano abaturage baturiye imipaka ari nako rwita ku busugire bw’Igihugu.

Ni igikorwa kigiye kubaho hari umwuka w’intambara hagati y’u Rwanda na Reubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Usibye Congo Minisitiri Biruta, aritaba iyi nteko yemye kuko hashize igihe gito umubano w’u Rwanda n’Uburundi ndetse na Uganda uzahutse nyuma y’igihe wari umaze warajemo agatotsi.

Ubu ku ruhande rw’Uburundi imipaka irafunguye abaturage baragenderana nyuma y’imyaka 7 imipaka ifunzwe n’ibihugu birebana nabi. N’ubwo abayobozi b’ibihugu byombi batarahura ariko bose bagaragaje ubushake bwo guhura ndetse ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bamaze guhura inshuro nyinshi.

Ku ruhande rwa Uganda naho ibintu bimeze neza kuko Perezida Kagame yasuye igihugu cya Uganda mu kwizihiza isabukuru ya Gen Muhoozi Kaineruga, wagize uruhare mu izahurwa ry’umubano w’ibihugu byombi wari warangiritse muri 2018.

Ibindi bihugu byo mu karere ni Tanzania na Kenya, ibi byo ntamwanya munini Minisitiriari ari bubisobanureho cyangwa ngo abadepite babibazeho ibiazo  byinshi kuko hashize igihe nta kibazo bigirana n’u Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePapa Francis yavuze ko ubutinganyi atari icyaha anabaha ikaze mu kiriziya
Next articleIbihano bitegereje abafana ba Kiyovu bakekwaho gutuka umusifuzi Salima Mukansanga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here