Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu abasirikare bari hagati ya 12 na 14 ba DR Congo binjiye mu mwanya wo hagati y’umupaka w’ibihugu byombi wa Rusizi/Ruzizi bakarasa ku ruhande rw’u Rwanda.
Itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko ibyo byabaye saa 4h30 z’igitondo ubwo ingabo za DR Congo zinjiraga mu mwanya wo hagati y’ibihugu byombi uba uri ku mupaka uzwi nka ‘No man’s land’.
Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko cyasubije amasasu y’abo basirikare ba DR Congo “bagasubira inyuma” kandi ko nta muntu wo ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda wagize icyo aba.
Igisirikare cy’u Rwanda gikomeza kivuga kandi ko ingabo za DRC zagarutse saa 5h54 maze “zigahanagura aho hantu”.
Igisirikare cy’u Rwanda gisaba amatsinda y’ubugenzuzi ku bikorwa by’umutekano mucye ku mipaka y’ibi bigugu kuza agakora iperereza kuri “iki gikorwa cy’ubushotoranyi”.
Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gututumba mu gihe ubutegetsi bwa DR Congo bushinja ubw’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rudahwema guhakana ahubwo rugashinja leta ya Congo kunanirwa inshingano zayo zo kurinda abaturage no gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe ihohotera abavuga ikinyarwanda muri Congo.
M23 imaze kwigarurira 80% bya teritwari ya Rutshuru, nk’uko MONUSCO ibivuga, hamwe n’ibice bimwe bya teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Biteganyijwe ko ba perezida b’ibi bihugu kuwa gatanu bazahurira i Addis Ababa hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu by’akarere kuganira kuri aya makimbirane, nk’uko ministiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo aheruka kubitangariza abanyamakuru.