Home Ubutabera 3% by’imanza ziburanishwa mu Rwanda zisubirishwamo ku mpamvu z’akarengane

3% by’imanza ziburanishwa mu Rwanda zisubirishwamo ku mpamvu z’akarengane

0

Urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’inkiko mu Rwanda rutangaza ko ijanisha ry’imanza zisubirishwamo ku mpamvu z’akarengane ari rito cyane kandi ko kuzisubirishamo ntaho biba bihuriye na ruswa.

Umugenzuzi mukuru w’Inkiko mu Rwanda, RUTAZANA Angéline, avuga ko imanza zisubirishwamo mu rwanda atari nyinshi kandi ko ntarurasubirishwamo kuko mu iburanisha ryarwo risanzwe habayemo ruswa.

Rutazana ati: “ Imibare igaragaza ko imanza zisubirishwamo ari 3% by’imanza zose ziba zaciwe,ibyo mbivuze nshaka kumvikanisha ko imanza zisubirishwamo atari nyinshi cyane ugereranyije n’iziba zaciwe.”

Akomeza avuga ko n’ubwo izisubirishwamo ari nke ariko ko nabyo bidakwiye bityo ko bigomba kurwanwa.

Ati: “ Kugeza ubu ntarubanza rurasubirishwamo kubera ko habayemo ruswa ahubwo hashingirwa ku zindi mpamvu zirimo kutubahiriza itegeko cyangwa kuba hari ibimenyetso bitahawe agaciro.”

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine, avuga ko gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane ari ubudasa bw’u Rwanda mu kurwanya ruswa.

Ati : “ Ibi ni ubudasa bw’u Rwanda kuko ntahandi biba ko inzira zose z’iburanisha zirangira hakaba ukundi gusubiramo, ni ibintu byiza byo gushyigikira.”

Imanza z’akarengane ziburanishwa n’urukiko rwisumbuye ku rwaburanishije urubanza rusanzwe, nko muri uku kwezi kwa Gashyantare, urukiko rw’ikirenga ruzaburanisha imanza 11, esheshatu (6) murizo zikazaba ari ukuzisubirishamo ku mpamvu z’akarengane

Amategeko ateganya gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane

Hashingiwe ku ngingo ya 15 y’Itegeko nº 76/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi, ivuga ko: “Mu nyungu z’ubutabera, Urwego rufite ububasha bwo gusaba Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma no gusubiramo urubanza rwaciwe n’Inkiko zisanzwe, Inkiko z’Ubucuruzi cyangwa iza Gisirikare ku rwego rwa nyuma, mu gihe hakigaragaramo akarengane”.

Iryo suzuma n’isubiramo bikorwa hakurikijwe ibiteganywa mu Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko. Ingingo ya 55 y’iryo tegeko iteganya ko impamvu zituma habaho gusubirishamo urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma ari izi zikurikira:

 Iyo hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ruswa, ikimenyane cyangwa icyenewabo, byagize ingaruka ku mikirize y’urubanza bikaba bitarigeze bimenywa n’uwatsinzwe mu gihe cy’iburana;

 Iyo mu icibwa ry’urubanza hirengagijwe amategeko cyangwa ibimenyetso

bigaragarira buri wese kandi bikaba bigaragara ko iyo ibyo bimenyetso cyangwa amategeko biza kwitabwaho, Urukiko rutari gufata icyemezo rwafashe;

3° Iyo urubanza rudashobora kurangizwa hakurikije imikirize yarwo.

Iyi ngingo kandi igaragaza ko umuburanyi wari ufite uburenganzira bwo kwiyambaza izindi nzira z’ubujurire zisanzwe n’izidasanzwe ariko ntabikore mu gihe giteganyijwe n’amategeko, ntiyemerewe gusaba ko urubanza yatsinzwe rusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane, keretse akarengane kabonywe n’Ubugenzuzi Bukuru bw’Inkiko.

Mu ngingo ya 56 n’iya 58 z’iryo tegeko, hateganya ko usaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane yandikira Perezida w’Urukiko rukuriye Urukiko rwaciye urwo rubanza ku rwego rwa nyuma, mu nyandiko ikubiyemo impamvu ashingiraho mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsiyamenyesherejwe imikirize yarwo.

Iyo atanyuzwe n’igisubizo ahawe na Perezida w’Urwo Rukiko yari yandikiye, atakambira Urwego rw’Umuvunyi mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye igihe yamenyeye icyo cyemezo. Iyo urubanza rusabirwa gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane ari urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire, ubusabe bushyikirizwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Icyemezo afashe ku isuzuma ry’akarengane kiba ari ndakuka, nta rundi rwego rugisuzuma.

Icyakora, iyo ari ugusubirishamo urubanza kubera ko urubanza rudashobora kurangizwa hakurikije imikirize yarwo, igihe cy’iminsi 30 gishobora gutangira kubarwa guhera igihe byagaragariye ko urwo rubanza rudashobora kurangizwa byemejwe n’inyandiko y’umuhesha w’inkiko.

Umugenzuzi mukuru w’inkiko, Rutazana Angéline, avuga ko nta rubanza rurasubirishwamo ku mpamvu z’akarengane kuko rwagaragayemo ruswa

Urwego rw’Umuvunyi ntirushobora kugira uruhare mu isuzuma ry’akarengane mu rubanza rwabayemo umuburanyi. Ako karengane gasuzumwa na Perezida w’Urukiko rukuriye urwaciye urubanza bisabwe n’Urwego rw’Umuvunyi cyangwa uwo baburanye. Iyo igisubizo cya Perezida w’Urukiko kitanyuze umwe mu baburanyi, utanyuzwe yandikira Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko, akaba ariwe usuzuma akarengane.

Imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca ntizishobora gusabirwa gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane hashingiwe kuri iyi ngingo.

Gusaba ko urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane ntibihagarika irangiza ry’urubanza. Icyakora, iyo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yemeje ko urubanza rwongera kuburanishwa ku mpamvu z’akarengane ariko rutararangizwa, irangizwa ryarwo rihita rihagarara kabone n’iyo imihango yo kururangiza yaba yaratangiye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIntumwa za Isiraheli zirukaniwe ku muryango w’icyumba cy’inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika
Next articleDan Munyuza ntakiri umuyobozi mukuru wa polisi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here