Home Politike Abadepite batoye umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu

Abadepite batoye umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu

0

Inteko rusange y’umutwe w’abadepite, yatoye umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri.

Ni itegeko ryakiriwe neza na bamwe mu baturage bavuga ko iri tegeko hari byinshi rizakemura birimo kubonera ubuvuzi hafi bitabasabye kujya ikantarange.

Iri tegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri w’umuntu ku mpamvu z’ubuvuzi, kwigisha cyangwa ubuhanga. 

Riteganya ko mbere yo kuvana mu mubiri w’umuntu cyangwa gusimbuza, utanga cyangwa uhabwa abanza kwiyemerera mu nyandiko amaze gusobanurirwa no kumva neza uko gutaga no guhabwa bizakorwa, ingaruka n’inyungu bishobora guturuka kuri uko gutanga cyangwa guhabwa urugingo, ingirangingo, akaremangingo cyangwa ibikomoka mu mubiri.

Ni mu gihe utanga cyangwa uhabwa ashobora kwisubiraho igihe icyo aricyo cyose kuvana mu mubiri w’umuntu cyangwa gusimbuza bitarakorwa.

Ikindi ni uko ikiguzi cya serivisi zose zijyanye no kuvana mu mubiri w’umuntu no gusimbuza k’utanga n’uhabwa cyishyurwa n’ubwishingizi bw’indwara uhabwa yafashe. 

Iyo ikiguzi cyose kitishyuwe hashingiwe ku bwishingizi bwafashwe, igice gisigaye cyishyurwa n’uhabwa.

Ni itegeko bamwe mu badepite babanje kujyaho impaka mbere y’uko ryemezwa aho bamwe bagaragaza impungenge barifiteho.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Uwamariya Odette avuga ko iri tegeko ritowe rizafasha abatari bacye bajyaga i mahanga gushaka serivisi z’ubuvuzi buteye imbere.

“Bigaragara ko umuntu ashobora kugira urugingo rwe rumwe yakwigomwa kandi agakomaze kubaho nk’uko yari abayeho, niba ufite 2 abaganga bagapima bagasanga rumwe ruvuyeho wakomeze kubaho ufite urwo rugingo. Birashoboka ko umuntu yavuga ati ntanze uru rugingo akinariho rukaramira ubuzima bw’abandi baturage. Ariko noneho igikomeye kinarimo ni uko hari ingingo nyinshi tutakoreshaga kuko iyo umuntu yapfaga yabaga azijyanye zose, bivuze ko uyu munsi umuntu amaze gupfa birashoboka ko izo ngingo zakurwa muri uwo mu biri zikaramira ubuzima bw’abandi banyarwanda.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko kuba abadepite batoye iri tegeko bigiye kuziba icyuho cy’abantu bajyaga mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa ingingo ziba zangiritse. 

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal ngo byamaze kwitegura gutangira gutanga serivisi zo gusimbura ingingo zirwaye.

Iri tegeko rinagaragaza uburyo umuntu ashobora kwitangaho irage, igihe apfuye hakagira ibice by’umubiri byifashishwa mu kuvura abandi cyangwa gufasha mu bushakashatsi.

Umubiri w’umuntu wapfuye wabuze bene wo nawo ushobora gukoreshwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwamagana: Padiri yarekuwe abo bareganwaga bahamwa n’ibyaha bikomeye
Next articleAmafoto: Abapolisi bashya basaga 1600 binjijwe mu kazi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here