Home Politike Abanyarwanda barenze miliyoni 13 muri 2022

Abanyarwanda barenze miliyoni 13 muri 2022

0

Imibare mishya yakusanyijwe mu ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda bari 13,246,394, bavuye kuri miliyoni 10,5 babaruwe mu mwaka wa 2012.

Ni imibare igaragaza ko muri icyo gihe Abanyarwanda biyongereye ku gipimo cya 2,3%. Muri aba baturage bose, 48,5% ni abagabo, naho 51,5% ni abagore.

Iri zamuka rihuzwa n’uburyo butandukanye bwagabanyije umubare w’abana bavuka, kuko umugore umwe ashobora kubyara ku mpuzandengo y’abana 3,6, bavuye kuri 4,0 mu 2012, 5,9 mu 2002, 6,9 mu 1991 na 8,6 mu 1978.

Muri iyo mibare, nibura umugore wo mu cyaro ufite hagati y’imyaka 16-49 ashobora kubyara abana ku mpuzandengo ya 3,8, uwo mu mujyi bikaba impuzadengo y’abana 3,2.

Iri barura rusange rya gatanu ryakozwe mu mwaka ushize, ryakurikiye iryabaye mu 1978 ryerekanye ko Abanyarwanda bari miliyoni 4,6, iryo mu 1991 ryerekana ko ari miliyoni 7,1, iryo mu 2002 ryerekana ko ari miliyoni 8,1.

Aba baturage bose bahurira mu ngo 3,312,743, aho nibura rumwe rugizwe n‘impuzandengo y’abantu bane. Harebwe ku mirimo abanyarwanda bakora, ingo miliyoni 2,2 (69%) zitunzwe n’ubuhinzi.

Bihura n’uko Abanyarwanda 72,1% batuye mu byaro, naho 27,9% batuye mu mijyi.

Muri aba baturage bose, Intara y’Iburasirazuba niyo ifitemo benshi, 3,563,145 bangana na 26,9%, Intara y’Amajyepfo ifitemo 3,002,699 bangana na 22,7%, Intara y’Iburengerazuba ifitemo 2,896,484 bangana na 21,9%, Intara y’Amajyaruguru ifitemo 2,038,511 bangana na 15,4%, naho Umujyi wa Kigali ufitemo 1,745,555 bangana na 13,2%.

Ikindi iri barura ryagaragaje, ni uko umubare w’urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 wagabanyutse, uva kuri 70,3 mu 2012 ugera kuri 65,3% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 54.3%.

Naho abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 bavuye kuri 53,4% mu 2012 bagera kuri 56,0% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 61,4%.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbizakurikira ifungwa ry’umuhungu wa Rucagu
Next articlePerezida Kagame yibajije ku bayobozi bashishe n’ababaho muri tombora
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here