Inkuru yanyuze kuri Radio Ijwi rya Amerika nyuma yuko abagize umuryango wa Rwigara Assinapol aribo Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara bwa mbere bari bagejejwe imbere y’urukiko, nyuma y’umwanzuro wo kubarekura by’agateganyo wafashwe n’Urukiko Rukuru ku wa 5 Ukwakira 2018, yumvikanye amagambo adapfa gutinyukwa na buri umwe aho Adeline yashimangiye ko ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda ryamwiciye umugabo, ndetse akarenzaho kuvuga ko abana be batagizwe imfubyi n’ingoma ya Habyarimana cyangwa se iya Kayibanda.
Ibyo byavugiwe mu iburanisha ryo kuwa Gatatu tariki 7 Ugushyingo mu Rukiko Rukuru.
Nk’uko ikinyamakuru ukwezi cyabyanditse, Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we yiharira icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Icyaha cyo guteza imvururu n’icy’amacakubiri bishingiye ahanini ku biganiro by’amajwi yafashwe mu iperereza, abo mu muryango wa Rwigara bohererezanyaga na bene wabo baba mu mahanga kuri WhatsApp.
Diane Rwigara na Mukangemanyi bombi uyu munsi baburanye bahakana ibyo baregwa.
Kuri Mukangemanyi, Umunyamategeko we Me Gatera Gashabana yavuze ko amajwi y’ibiganiro bagiranye n’abavandimwe yafashwe binyuranyije n’amategeko agena ubutavogerwa bw’umuntu.
Yavuze ko Ubushinjacyaha butagaragaza rubanda rwabibwemo amacakubiri mu gihe ibiganiro byagiye biba hagati y’abantu babiri babiri.
Yashimangiye ko ibikubiye mu majwi nta guteza amacakubiri byari bigamijwe ahubwo ari amaganya, agahinda n’umubabaro batewe no gupfusha Rwigara Assinappol, bagasaba inzego zitandukanye gukora iperereza ryimbitse ry’icyamwishe ntizibikore.
Gashabana yavuze ko ibiganiro Mukangemanyi yagiranye n’abavandimwe be byashyizwe muri rubanda n’ubushinjacyaha, ngo iyo budatanga ikirego nta wundi wari kubimenya.
Yakomeje avuga ko nta macakubiri cyangwa ituze rya rubanda ibyo biganiro byangije ngo kuko nyuma y’aho abivugiye nta kibazo cyabaye ku mutekano w’igihugu.
Mukangemanyi yavuze ko ari bwo bwa mbere abonye akanya ngo asobanure ibibazo umuryango we wanyuzemo nyuma y’urupfu rw’umugabo we wishwe n’impanuka mu 2015 nk’uko Polisi yabitangaje, ariko we ashimangira ko yishwe.
Yavuze ko amagambo ashinjwa yayavuze ari kuburira abavandimwe be, bityo nta kibazo abibonamo.
Gushinjwa ko yakwirakwije ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi, Mukangemanyi yavuze ko atumva ibihuha biri mu kuvuga ko umugabo we yapfuye yishwe kandi yari ahibereye.
Kuri Diane Rwigara ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, ubushinjacyaha bubishingira ku kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 14 Nyakanga 2017 ubwo yatangazaga ko yashinze ishyaka PSM Itabaza.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyo gihe yavuze ko mu gihugu hari akarengane, ko ubukungu buri mu maboko y’abantu bake n’ibindi.
Yifashishije inkuru zanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye, raporo z’imiryango mpuzamahanga Diane Rwigara yashimangiye ko ibyo yavuze ari ibitekerezo bye bwite nk’umunyapolitiki.
Yatanze kopi y’imirongo migari y’ishyaka rye yemeza ko ariyo yasomeye abanyamakuru, ngo ntaho ashishikariza abaturage guteza imvururu.
Umwunganizi we mu mategeko, Me Buhuru Pierre Célèstin yavuze ko ibyo umukiliya we yavuze ari ibitekerezo bye yatanze kandi yemerewa n’amategeko.
Yavuze ko kuba yarahamagaje abanyamakuru, atari rubanda ku buryo ibyo yababwiye byakwitwa ko yahamagariye rubanda kwivumbura.
Ku cyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, Diane Rwigara nacyo yagihakanye.
Iki cyaha ubushinjacyaha buvuga ko yagikoze ubwo yashakaga imikono y’abashyigikira kandidatire ye kugira ngo yemererwe kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari abantu basinyiwe badahari ndetse bunavuga izina ry’umwe mu basinyiwe kandi yarapfuye.
Me Buhuru yavuze ko umukiliya we atari we wakabaye ukurikiranwa mu gihe yari afite abamuhagarariye mu ntara bamushakiraga imikono, kandi icyaha ari gatozi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu Mujyi wa Kigali Diane ari we wishakiye imikono kandi ariho hagaragaye uwasinyishijwe kandi yarapfuye.
Diane Rwigara ubwe yavuze ko ashidikanya kuri ayo makuru y’uwapfuye, ngo kuko mbere polisi yari yatangaje abantu batatu basinyijwe barapfuye, nyamara muri dosiye hakavugwa umwe.
Kuba hari abatanze ubuhamya bemeza ko basinyiwe batabizi, Diane avuga ko atabyizera kuko bajya gushaka imikono Komisiyo y’amatora yari yabijeje ko nta wasinye uzakurikiranwa ari nabyo bizezaga abaturage babasinyiye.
Yavuze ko kuba bararenze kuri iryo sezerano bakajya kubakurikirana ari byo byabateye ubwoba bagahitamo kubeshya ko batasinye.
Me Buhuru yanavuze ko Diane aramutse ahaniwe iki cyaha yaba ahanwe kabiri kuko Komisiyo y’amatora yamuhannye imuvana kuri lisite y’abemerewe kwiyamamaza.
Ubushinjacyaha bwasabye ko naramuka ahamwe n’ibyaha, Diane Rwigara yahanishwa gufungwa imyaka 15 ku guteza imvururu n’imyaka 7 ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Bwanamusabiye gucibwa ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, igihe urukiko rwaba rumuhamije icyaha.
Mukangemanyi we yasabiwe gufungwa imyaka 22 ku cyaha cyo guteza imvururu n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri, icyaha adahuriyeho n’uwo ari we wese mu bo bareganwa.
Hiyongeraho ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ku bandi baregwa hamwe muri uru rubanza nubwo bo bahamagajwe ahantu hatazwi ntibitabe urukiko, basabiwe gufungwa imyaka 15.
Abo ni Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond alias Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye, bose bari mu mahanga, hakekwa ibihugu barimo ariko nta myirondoro yuzuye igaragaza aho baherereye.
Uru rubanza rugaragaramo uburakari kuva rutangiye ku ruhande rw’abo kwa Rwigara, bagiye bagaragara mu rukiko barira, rukunze no kugaragaramo abantu basa n’abaje gushyigikirana abaregwa, barimo abanyepolitiki bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda aribo Me Ntaganda Bernard na Madame Victoire Ingabire nabo bigeze bakatirwa gufungwa n’ubutabera, cyakora Madame Ingabire we akaba yarasabye imbabazi ndetse akanarekurwa nubwo yari atararangiza igihano.
Umucamanza yanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 6 Ukuboza 2018.
M.Louise Uwizeyimana