Home Ubutabera Ntibarasobanukirwa n’ibikubiye mu itegeko rigenga umutungo w’abashyingiranywe, Impano n’izungura

Ntibarasobanukirwa n’ibikubiye mu itegeko rigenga umutungo w’abashyingiranywe, Impano n’izungura

0

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanzenze, abaturage bahatuye cyane abagore ntibarasobanukirwa n’amategeko abarengera cyane cyane ay’umuryango. Babigaragaza cyane cyane iyo habaye ibiganiro aho usanga hari byinshi batazi cyane ku itegeko rigenga umuryango n’iry’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

Umurenge wa Kanzenze ni umurenge uherereye mu karere ka Rubavu, intara y’uburengerazuba. Uhingwamo ibirayi cyane cyane ndetse abandi bakorora inka muri Gishwati. Imyinshi mu miryango irifashije. Nyamara abayigize cyane nk’abagore, uko kwifasha k’umuryango usanga bo ntacyo bibafashije. Ubabajije ibijyanye n’itegeko rishya rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe,impano n’izungura bavuga ko batarisobanukiwe neza.

Umwe muri bo ati”duhura n’imbogamizi ku mpano zitangwa n’ababyeyi ku bana babo iyo bagiye gushyingirwa, ndetse no mu kuzungura. Abana b’abakobwa batazi uburengazira bwabo kubijyanye n’izungura babirenganiramo”. Ib ibyatagajwe mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bw’umurenge wa Kanzenze ndetse n’abaturage. Undi nawe witwa Nyirakaratwa Esperance agaragaza ko n’umuryango uhaye umwana impano nk’iyo agiye gushyingirwa hari igihe bimubera umuzigo n’intandaro y’ihohoterwa mu muryango mushya agiyemo. Ati” iyo umuryango wahaye impano umwana wabo ugiye gushyingirwa ntiyereke uwo bagiye gushyingiranwa imitungo ye yose n’impano yahawe n’ababyeyi nibwo usanga habaye amakimbirane y’imitungo. ”
Ibi ariko iyo babivuga usanga baba basa n’abadasobanukiwe iby’amasezerano agenga abashakanye iyo bashyingiranwa baba bagomba guhitamo: Ivangamutungo rusange, muhahano ndetse n’ivanguramutungo risesuye.

Umunyametegeko Mporansenga Vedaste abasobanurira ibijyanye n’itegeko rishya ku bijyanye n’impano n’izungura agira ati” mu byatumye iri tegeko rivugururwa hakaza iri rishya byari kugira ngo hagabanuke imanza zabaga ku bijyanye n’impano zitangwa ku bana bagiye gushyingirwa aho usanga abagiye gushyingirwa batabwizanya ukuri kubyo batunze ibyo bigatuma haba amakimbirane iyo umwe muri bo asanze mugenzi we hari ibyo yamuhishe”. Asubiza ku kibzo cya Nyirakaratwa, Me Mporansenga avuga ko nk’iyo umuntu yasezeranye ivangamutungo rusange, ibyo wagaragaje bikuriho n’ibyo utgaragaje iyo bimenyekanye bijya muri wa mutungo rusange. Kuri we mbere yo gusezerana abantu bagombye kumenya ubwoko bw’isezerano bagiye gukora aho kwishora.

Agira n’inama ababyeyi kandi ko bagomba kumenya amategeko agenga imiryango kuko iyo batayamenye bamwe babirenganiramo. Ati “mugomba kumenya niba mwarashakanye hakurikijwe isezerano iri cyangwa iri, ni ibiki wemererwa cyangwa utemererwa? ” Ibi bituma umuryango ushyira hamwe ukiteza imbere.

Ibi ni nabyo umunyamabanga nshingwabikora w’umurenge wa Kanzenze yunzemo agira ati”turashima cyane ubuyobozi bw’igihugu kuri iri tegeko rishya kuko risobanura neza icyo ufashe uburyo runaka bwo guisezeranamao n’umugabo cyangwa n’umugore aba yemerewe n’ibyo atemerewe, ariko kandi rigatanga n’ibisobanuro ndetse n’umurongo ku yindi myitwarire rusange igenga umuryango nko kuzungura, gutanga impano (yitwaga umunani kera) n’ibindi.”

Kuri we kumenya aya mategeko bituma abagore cyangwa abagabo barenganye mu ngo basubizwa agaciro kabo. Nk’urugero bamwe mu bagore bavuga ko nubwo aribo bakorera imiryango yabo bahinga, batera imbuto ariko ngo iyo imyaka nk’ibirayi yeze batayigiraho ububasha ahubwo bahabwa kujya mu njumbure yavuyemo umusaruro utwo bakuyemo akaba aritwo bakwifashisha bikenura.

Pax press

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBa Rwigara bavuze amagambo atatinyukwa na buri wese
Next articleAbayobozi bakuru bahawe Uturere bazajya bacunga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here