Home Uburezi Abanyeshuri b’Abanyarwanda bishimiye kwiga umuco w’Abashinwa

Abanyeshuri b’Abanyarwanda bishimiye kwiga umuco w’Abashinwa

0

Mu nkuru zacu ziheruka twabagejejeho inkuru y’Abanyeshuri 8 batoranyijwe mu banyeshuri 52 bo muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda biga ibijyanye n’ikoranabuhanga bahagurutse mu Rwanda ku wa 18 Ukwakira uyu mwaka bagiye gukarishya ubumenyi bwabo mu ikoranabuhanga mu Bushinwa bajyanywe n’ikigo cy’ikoranabuhanga HUAWEI muri gahunda yayo yise “Seeds for the Future program.

Amakuru agera ku kinyamakuru Intego avuga ko ubu abo banyashur bagezeyo, ndetse bakab bishimira kwiga ururimi n’umuco w’Abashinwa.

Nubwo aba banyeshuri bari mu rugendoshuri muby’ikoranabuhanga  bahawe amahirwe yo kwiga ururimi rw’igishinwa n’umuco wabo binyuze muri kaminuza y’umuco ya Beijing.

Ayinyeretse Peace ni umwe muri abo banyeshuri uvuga ko yishimiye amahirwe yahawe na Huawei yo kwiga igishinwa avuga ko bizamufasha guhigika benshi ku isoko ry’umurimo

“Dukeneye kwiga igishinwa kuko Ubushinwa ni Igihugu gikize cyane, kugira ngo tubone kuri ubwo bukire bw’ubushinwa dukeneye ururimi rwabo nk’ikiraro kiduhuza n’Abashinwa ndetse nzakomeza kwiga uru rurimi n’igihe nzaba ngarutse mu Rwanda.” Uyu mukobwa wiga muri kaminuza y’u Rwanda akomeza avuga ko no mu Rwanda hari abashoramari benshi b’Abashinwa ariko ko hari umubare munini w’Abanyarwanda batabasha gukorana nabo kubera kutumvikana ku rurimi bityo bakabura akazi.

Nshogoza Rene Christian nawe wiga muri kaminuza y’ubucurzi n’ubukerarugendo yashimishijwe no kumenya urundi rurimi mpuzamahanga rwiyongera ku zindi zikoreshwa mu Rwanda (igifaransa,icyongereza,igiswayire n’ikinyarwanda) anashishikariza abandi nabo kwihatira kumenya izindi ndimi.

Umwarimu muri Kaminuza ya Beijing Culture yashimye cyane imyitwarire y’Abanyarwanda avuga ko bagaragaza ubushake bwo kumenya urundi rurimi rwiyongera kuzo basanzwe bazi ndetse ko n’uburyo yababonye bazakomeza kwiga igishinwa nubwo bazaba batari mu Bushinwa.

Aba banyeshuri uko ari 8 bagize n’amahirwe yo gusura ibikorwa bikomeye byaranze amateka y’Ubushinwa nk’urukuta rukomeye rw’ubatswe mu myaka 2000 ishize (Great Wall in Beijing) rukaba rusurwa n’abakerarugendo barenga 80.000 buri munsi. Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye no kwiga ururimi aba banyeshuri  bagiye mu mujyi wa shenzen aho bagiye gukarishya ubwenge mu mirimongiro y’ikoranabuhanga ijyanye na internet ya 5G no gufata andi masomo ahambaye ya mudasobwa.

Lina Cao ushinzwe itumanaho muri HUAWEI mu Rwanda waherekeje aba banyeshuri arabashishikariza kudapfusha ubusa amahirwe babonye yo kujya kwihugura ibijyanye n’ikoranabuhannga mu bushinwa kuko ubumenyi bazahakura buzabafasha bukanafasha abo basize mu makaminuza bigamo.

Ndayambaje Pascal, Tuyishimire Samuel, Ayinyeretse Peace , Uwacu Liliane  biga muri Kaminuza y’u Rwanda , Nshogoza Rene Christian umunyeshuri wa U T Business , Ganza Mick, Uwicyeza Marie Paul Astride muri Kaminuza yigenga ya Kigali na Mbonimana Consolee wo muri INES-Ruhengeri nibo banyeshuri bambere b’Abanyarwanda bakoranye na HUAWEI muri gahunda yayo ya “Seeds for the Future”.

Ady Ange 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBamwe mu banyeshuri biga UR bagiye Huawei mu Bushinwa
Next articleBa Rwigara bavuze amagambo atatinyukwa na buri wese

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here