Home Uburezi Gatsibo:Abayobozi b’amashuri biyemeje kunoza imiyoborere no kuzamura ireme ry’uburezi

Gatsibo:Abayobozi b’amashuri biyemeje kunoza imiyoborere no kuzamura ireme ry’uburezi

0

Mu rwego rwo gufata ingamba zo kunoza imikorere n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi, abayobozi b’ibigo bitandukanye mu Karere ka Gatsibo bitabiriye umwiherero w’iminsi ibiri ugamije kwisuzuma no gushakira ibisubizo ibibazo bikibangamiye uburezi.

Ku munsi wa mbere w’umwiherero, habaye urubuga rw’ibiganiro (Panel discussion) aho abayobozi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo imiyoborere myiza, imikoranire n’abarezi, n’uburyo bwo guteza imbere uburere n’uburezi bufite ireme.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, yasabye abayobozi b’ibigo kurangwa n’imyitwarire iboneye, ubunyangamugayo, n’intego yo guteza imbere ireme ry’uburezi.

Yabasabye kandi kubanisha neza abo bayobora kuko ari bwo bazagera ku musaruro ushimishije mu burezi.

Uyu mwiherero wabereye mu Karere ka Gatsibo ukaba witezweho gutanga umusaruro mu kunoza imikorere no gukemura ibibazo bikigaragara mu rwego rw’uburezi.

Karungi Doreen

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTanzania: Abaturage banze kumvira Igisirikare, bakomeje imyigarambyo ku munsi wa gatatu
Next articleAbadepite basaba impinduka zihutirwa mu itangwa rya ‘Équivalence’

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here