Home Uncategorized Abadepite basaba impinduka zihutirwa mu itangwa rya ‘Équivalence’

Abadepite basaba impinduka zihutirwa mu itangwa rya ‘Équivalence’

0

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) gutanga ingamba zinoze kandi zihutirwa zo gukemura ibibazo byagaragaye mu mitangire ya ‘équivalence’, bijyanye no kugenzura no guhamya ubumenyi bw’abarangije mu mashuri makuru na za kaminuza.

Ibi byagarutsweho nyuma yo kugeza ku Badepite Raporo yakozwe na Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, yagaragaje imbogamizi zikiri mu mikorere y’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), cyane cyane mu gutanga ‘équivalence’.

Mu ngamba zasabwe harimo:Kuvugurura urutonde rw’ibisabwa mu gusaba ‘équivalence’, hagasigara ibyerekeye amasomo, imyigire n’ibigaragaza koko urwego rw’ubumenyi bwagezweho,Kunoza no kurangiza kubaka urubuga rw’ikoranabuhanga rwa HEC, ruzajya rukorerwaho ibikorwa byose byo gusaba, gusuzuma no gutanga ‘équivalence’.

Abadepite basabye ko uru rubuga rugomba kuba rwatashywe bitarenze Mutarama 2026 kugira ngo rukemure imikorere itinda n’akavuyo byagaragaye.

Abadepite bagaragaje ko igihe kigeze ngo serivisi za ‘équivalence’ zitangwe mu mucyo, mu buryo bunogeye ababyifuza kandi mu ikoranabuhanga, kugira ngo hibandwe ku ireme ry’uburezi n’imikorere isobanutse.

Karungi Doreen

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGatsibo:Abayobozi b’amashuri biyemeje kunoza imiyoborere no kuzamura ireme ry’uburezi
Next articleRIB Yafunze Abakekwaho Ruswa muri Rwanda FDA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here