Home Amakuru Tanzania: Abaturage banze kumvira Igisirikare, bakomeje imyigarambyo ku munsi wa gatatu

Tanzania: Abaturage banze kumvira Igisirikare, bakomeje imyigarambyo ku munsi wa gatatu

0

Abaturage ba Tanzania bongeye kubyukira mu mihanda kuri uyu wa gatanu, uba umunsi wa gatatu w’imyigaragambyo n’ubwo umugaba mukuru w’ingabo yari yihanangirije abigaragambya ababwira ko bakwiye kubihagarika cyangwa bagahura n’ibibazo bikomeye.

Imyigaragambyo yakomereje mu mijyi itandukanye, aho abigaragambya bamagana amatora yabaye kuwa gatatu w’iki cyumweru bavuga ko yari ikinamico cyane bashingiye kukuba abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeye barabujijwe kwiyamamaza ngo bahangane na Perezida Samia Suluhu Hassan.

Muri iki gihugu internet ikomeje gukurwaho bityo bikaba bigoye kugenzura ibibera mu myigaragambyo no kumenya abayiguyemo nk’uko byemezwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.

Umuryango wabibumbye UN, wasabye inzego z’umutekano muri Tanzania kureka gukoresha ingufu z’umurengera mu kubuza abaturage kwigaragambya.

Andi makuru avuga ko ibitaro byanze gutanga amakuru ku banyamakuru n’imiryango mpuzamahanga y’imibare y’abari kugwa no gukomerekera mu myigaragambyo bakira.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri Tanzania ivuga ko imaze kubarura amajwi y’aharenze kimwe cya kabiri cy’Igihugu, gusa bitarenze ku cyumweru nibwo hazaba hatangajwe amajwi y’ibyavuye mu matora by’agateganyo. Samia Suluhu Hassan niwe uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana intsinzi, ni umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi CCM, kuva iki gihugu cyabona ubwingenge mu 1961.

Sheikh Abubakar Zubeir bin Ally, umuyobozi w’abayoboke b’idini rya Isilamu yari yasabye abayoboke b’iri dini kutajya gukorera isengesho mu misigiti ahubwo bakarikorera iwabo mu ngo mu nyungu z’umutekano wabo.

Gen Jacob John Mkunda, umugaba mukuru w’ingabo yasabye abaturage kuva mu mihanda guhera kuri uyu wa kane kuko ngo bagiye gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu gusubiz aibintu mu buryo. ati: ” Kuva ku wa gatatu abantu bishoye mu mihanda bakora ibyaha, ibyo byaha bikwiye guhita bihagarara.”

Iri jambo nta cyo ryahinduye ku migirire y’abaturage kuko n’ubundi babyukiye mu mihanda cyane mu nsisiro z’ubucuruzi mu mujyi wa Dar es salam.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmutekano ukomeje kuza imbere mu byishimirwa n’abaturage, kurwanya ruswa byasubiye inyuma
Next articleGatsibo:Abayobozi b’amashuri biyemeje kunoza imiyoborere no kuzamura ireme ry’uburezi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here