Home Uburezi Burera: Gushyirirwaho urugo mbonezamikurire byabafashije gushaka ubuzima

Burera: Gushyirirwaho urugo mbonezamikurire byabafashije gushaka ubuzima

0

Bamwe mu babyeyi bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, bo mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, bavuga ko gushyirirwaho urugo mbonezamikurire rw’abana bato, ECD, byabafashije gukora batekanye aho bajya gushakira imibereho y’umuryango.

Hagenimana Clementine ni umubyeyi umwe mu babyeyi bazana umwana mu Rugo mbonezamikurire rwa Cyanika. Gusabana n’abandi bana kiri muri bimwe uyu mubyeyi yishimira umwana we yagezeho.

Ati “ Umwana wanjye namuzanye afite umwaka n’amazi atandatu , yari umwana muto utaramenya kubana n’abandi bana. Ariko kugeza ubu arashabutse ,ukabona ko mu mibanire n’abandi amaze gukura. “

Yongeraho ko bitewe n’imirimo akora y’ubucuruzi, byamufashije gukora atuje kandi atekanye bityo iterambere ry’umuryango we rikiyongera.

Ati “ Iyo umwana ari hano nkora ntuje. Nkavuga ngo isaha nigera ndaza kujya kumucyura. “

Nsengiyumva Jean Paul na we afite umwana urererwa mu rugo mbonezamikurire rw’abana bato Cyanika.

Avuga ko uru rugo mbonezamikurire rutuma umwana akangura ubwonko bityo bikamufasha kuvuga neza.

Ati “ Ruradufasha kuko tuzana abana bataramenya kuvuga neza, ariko uko agenda akina n’abandi bakamenyerana, birushaho kumufasha kuvuga neza.”

Akomeza agira ati “ Tuba dufite umutekano ko nta kibazo umwana yagira, natwe bikadufasha kujya mu mirimo yacu kuko tuza kubafata mu masaha ya saa kumi.”

Maniragena Innocent ni umwarimu mu rugo mbonezamikurire rwa Cyanika. Yemeza ko ababyeyi baturiye umupaka batakigorwa no gukora imirimo ya bo kuko bazinduka bazana abana bakajya gukora batekanye.

Ati “ Hari ababyeyi benshi bambuka bakajya gukorera imirimo muri Uganda, bikaba ngombwa ko bazinduka. Ubwo bisaba ko bazindukiriza abana hano.”

Maniragena kandi avuga ko kobigisha abana ibintu bitandukanye bibafasha gukangura ubwonko bwabo birimo indirimbo, n’ibindi .

Uretse ibyo kandi ngo babaha n’amafunguro yuzuje intungamubiri bakabona n’umwanya wo kuruhuka.

Umukozi ushinzwe kwita ku bana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera Umwana NCDA, Jean Paul Nyandwi, asaba ababyeyi kujyana abana mu ngo mbobezamikurire mu rwego rwo kubarinda no kubafasha mu mikurire yabo.

Ati “Dukeneye Kubaka umunyarwanda ushoboye ufite ubuzima bwiza, ubwenge, uburere, ubushobozi n’ijambo.”

Icyakora uyu mukozi yongeraho ko hagikewe kuzamura ubufatanye bw’inzego n’ibigo mu rwego rwo guhuza no guhana amakuru akenewe ku mwana no ku mfashanyigisho zikoreshwa, harimo no kongera ishoramari mu Mbonezamikurire y’Abana bato mu ngengo y’imari ya Leta.

Ni mu gihe ku ruhande rw’ababyeyi na bo bavuga ko bakurukije umumaro urugo mbonezamikurire rufite, basaba ko ibikorwa by’inyubako byakwagurwa, hakanashyirwamo ibikoreresho byose kandi bihagije bifasha abana.

Mu Rwanda habarurwa ingo mbonezamikurire z’abana ibihumbi 31.524. Mu Ntara y’Amajayaruguru ni 4, 360, i Burengerazuba ni 9,052, Amajyepfo ni 8,285. i Burasirazuba ni 8 356 . Ni mu gihe mu mujyi wa Kigali habarurwa ingo mbonezamikurire 1472.

Gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana yibanda ku nkingi esheshatu; zirimo imirire myiza, ubuzima, uburezi bw’ibanze, amazi meza, isuku n’isukura, kurinda umwana no kutamuheza ndetse no gutoza ababyeyi uko batanga uburere bukwiye.

Mukandayisenga Phoibe

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBurundi: CNDDFDD yatsinze amatora kuri 96% yiharira imyanya yose y’abadepite
Next articleUbuhinde: Impanuka y’indege yahitanye abarenga 200

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here