Home Uburezi Bamwe mu banyeshuri biga UR bagiye Huawei mu Bushinwa

Bamwe mu banyeshuri biga UR bagiye Huawei mu Bushinwa

0
cof

Abanyeshuri umunani biga ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, nibo bagiye kujya mu gihugu cy’Ubushinwa ku cyicaro cy’ishuri ry’ikoranabuhanga kiri Huawei- Shenzhen, aho bazamara ibyumweru bibiri, bihugura ku bumenyingiro bwimbitse ku rwego rwa nyuma mu bijyanye ikorabuhanga no kumenya gukemura ibibazo rishobora guteza aribwo  bwitwa « TIC ».

cof

Ku italiki ya 18 Ukwakira, nibwo habaye umuhango rusange wari wateguwe na Huawei, Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’iy’Uburezi, wo gusezera kuri abo banyeshuri umunani.

Aba banyeshuri batoranijwe muri gahunda yitwa “Seeds for the Future/ cyangwa imbuto nziza z’ahazaza”, ni gahunda igezweho mu rwego rw’isi, bazigira aho i Huawei. Ibizakoreshwa muri ayo mahugurwa biri ku giciro cyo hejuru iki kigo gitanze.

Mu mpera z’umwaka wa 2017, iki gikorwa cyakozwe mu bihugu 108 bibarirwa ku migabane itanu igize isi, hahuguwe abanyeshuri ba kaminuza barenga 30 000 baturutse muri za kaminuza 350.

Iyi gahunda yatumye Huawei ibasha kugira ubufatanye n’abantu babarizwa mu byaro, kugira ngo basangire ubumenyi muri TIC, tekinoloji ihora itera imbere, ubunararibonye mu kubungabunga ibijyanye n’umuco mpuzabihugu mu buryo bwinshi.

Huawei kandi yoroheje kubagezaho ubumenyi, inafasha iyo miryango y’icyaro uburyo bwo kwigisha bunoze, butuma umuntu avumbura impano imurimo, cyane cyane ijyanye no guteza imbere urwego rwa TIC.

Jack Xiong, Umuyobozi wa Huawei mu gihugu cy’u Rwanda yatangaje iri jambo agira ati « Biturutse kuri iyi porogramu , tuzagerageza kuborohereza kubagezaho ubumenyi, kandi bifashe ababwize, gushobora kuzamura ubumenyi bwo kwivumburira impamo ziri mu Banyarwanda ».

Mu Bushinwa byitwa ingemwe z’ahazaza, bikitwa kubiba izo mbuto z’ahazaza hajya mbere, kandi bigashobozwa kugerwaho n’iyo programu ya TIC. Iyi gahunda ikorerwa igihugu gifite umubano mwiza n’Ubushinwa.

Mme  Josephine Nyiranzeyimana, Umuyobozi wa RISA, yafashe ijambo mu izina rya Nyakubahwa Minisitiri w’Ikoranabuhanga, utabonetse agira ati : « Porogaramu Ingemwe z’Ahazaza heza zijyanye zijyanye na gahunda yo guhindura ibya kera, u Rwanda rukagendana n’ikoranabuhanga rigezweho, kandi rigafasha no guhuriza hamwe abafite umuhamagaro mu ikoranabuhanga no kuba ryakoreshwa mu nganda.

”Yakomeje ijambo rye avuga ko yibwira ko aya mahugurwa y’abanyeshuri b’u Rwanda mu Bushinwa, ajyanye na gahunda yo gukora ihuriro mu gusangiza ubumenyi bwo mu rwego rwo hejuru rwa TIC, kubunoza birushijeho no kubategura kugirango bazabashe kubukoresha, kandi babe ba rudasumbwa mu mirimo ijyanye n’iryo koranabuhanga rya mbere ku isi”.

Dr  Abdallah Baguma, mu izina rya Minisitiri w’Uburezi, yashimiye abo banyeshuri umunani agira ati : « Turashimira byimazeho umuyobozi wacu, na Perezida wacu (wa Repubulika) wadufashije gutuma ibi bishoboka tukagera kuri aya mahirwe.

Akomeza avuga ko ashimira Ubushinwa bwazanye iki gikorwa cy’ingirakamaro cyane, by’umwihariko, umuyobozi wa Huawei mu Rwanda, asoza avuga ko bamwishimiye hamwe n’ikipe bakorana, ko ubufatanye bwiza mu iterambere ry’uburezi rigeza ku gihugu muri uru rwego rwo kwishimirwa.

Xing Yuchun, wo muri Ambassade y’Ubushinwa mu Rwanda yatangaje ko yifuza ko abanyeshuri bagiye kwiga, batazanonosora ubumenyi ngiro gusa, ahubwo bazahavoma n’ubundi bwenge bw’imikorere no kuzamura imyumvire mpuzabumenyi bazakura mu Bashimwa, bityo bizabafashe guteza imbere igihugu cyabo mu byerekeye ikoranabuhanga mu bukungu bw’u Rwanda.

Asoza ijambo agira ati « Ingemwe iyo zikuze zibyara imbuto, muzatubera abazaduhagararira mu bucuti bwiza buri hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa”.

Dr Murigande Charles, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko igikorwa kivugira, ari amahirwe ku banyeshuri, kuko bijyanye n’intumbero ya Kaminuza mu guhuza ubumenyi bwigwa, n’inganda zo mu gihugu, akomeza ijambo rye avuga ko nta kabuza abanyeshuri batoranyijwe muri programu y’imbuto nziza z’ahazaza bazafasha mu guteza imbere ikoranabuhanga, kandi ntibazakenera kujya gushaka akazi ko gukorera abandi, bazakihimbira, ndetse bakoreshe n’abandi.

Patrick NyirishemaUmuyobozi wa RURABwana Wang Jiaxin, Umujyanama mu by’ubukungu muri Ambasade y’Ubushinwa, Dogiteri Niyizamwiyitira Christine, Umuyobozi w’ishami rya TIC, muri REB, nawe wari witabiriye uyu muhango nawe yishimiye iki gikorwa cy’agahebuzo mu iterambere ry’ubumenyi mu ikoranabuhanga rihanitse.

Ibikorwa bya Huawei

Huawei ni ikigo gikomeye mu rwego rw’isi mu kubaka ibikorwa by’ikoranabuhanga mu gusakaza amakuru n’itumanaho mu buryo buhanitse bwise mu mpinamagambo « T I C ». ikaba ifite intego yo gukwirakwiza iryo tumanaho binyuze muri mudasobwa n’ibindi byuma bikora mu buhanga buri hejuru y’ubusanze bumenerewe.

Ikigo Huawei gifite intego ko rigera kuri buri wese, mu rugo, mu masosiyete kugirango hubakwe isi igendera ku ikoranabuhanga rihuje umurongo.

Tekinoloji ya Huawei ikaba kugeza ubu ihiga izindi, irizewe kandi iratekanye. Ikaba ishishikajwe no kugeza iryo koranabuhanga ku bantu, mu miryango, mu makampani mu buryo bungana no mu bushobozi rizakoreramo nabwo bungana.

Muri Huawei, ikoranabuhanga rijyanye n’icyifuzo abakiliya bafite. Ishora imali mu bushakashatsi bujyanye n’ikoranabuhanga ritumbagiye hejuru, rizazamura isi yose. Huawei ifite abakozi 180 000 bakorera mu bihugu 170 hirya no hino ku isi. Yashinzwe muw’ 1987, Huawei ni isosiyeti yigenga kuri byose no ku bakozi bayo ijana ku ijana.

Komezusenge Jacques

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleN’ubwo bakora umurimo w’uburaya utemewe ngo barishinganisha
Next articleAbanyeshuri b’Abanyarwanda bishimiye kwiga umuco w’Abashinwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here