Home Ubutabera Abibasira abakundana bahuje ibitsina baributswa ko ari icyaha

Abibasira abakundana bahuje ibitsina baributswa ko ari icyaha

0

Akato n’ihezwa, ihohoterwa ndetse n’ivangura rishingiye ku cyerekezo ndangagitsina ndetse n’ibigendanye n’uko biyumva mu miterere y’ibitsina (SOGIESC) bikomeje kubera imbogamizi bikanatuma abakundana bahuje ibitsina (LGBTI) batiyumva mu muryango nyarwanda.

Ibi byagarutsweho n’umunyamategeko, Me.Musangwa Jonathan uhagarariye umuryango “Human rights First Rwanda Association Lawyer”, aho mu nyandiko yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 15 Werurwe 2023, avuga ko igihe kigeze ngo buriwese arwanye ibitero bikomeje kwibasira itsinda rya LGBTI.

Me Musangwa avugako imvugo ibiba urwango ihanwa hakurikijwe amategeko mpanabyaha y’uRwanda.

Muri iyi nyandiko, Me. Musangwa agira ati: “Mu mezi make ashize, twabonye ibitero byibasiye abantu babonwa cyangwa bavuga ko ari abaryamana bahuje ibitsina aribo mu ndimi z’amahanga bibumbira mu cyitwa LGBTI aho binyuze ku mbuga nkoranyambaga, amaradiyo na Televiziyo, abantu batandukanye bakwirakwije imvugo y’urwango irwanya itsinda rya LGBTI, byongera gukurura ikibazo cyo gushyira mu cyaha iri tsinda.

Akomeza agira ati “Uru rwango rukabije rwibasira itsinda rya LGBTI rugenda rwiyongera buri munsi. Bigira ingaruka ku mibereho yabo kandi bikababuza kubona ubuvuzi, uburezi, amazu, akazi, umutekano bwite ndetse n’ubwisanzure mu kwirinda ihohoterwa.

Me. Musangwa agira ati: “Akato ni intandaro y’ihohoterwa n’ivangura byangiza imibereho. Byibasira indangagaciro z’ibanze za muntu, nko kugira impuhwe, kuba hamwe n’abandi no kwishyira ukizana. Hagomba gufatwa ingamba nziza kandi zidaheza ku rwego rw’amategeko na politiki, mu rwego rwo kwakira noi kwishimira sosiyete idaheza.

Ingingo y’i 164 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ni yo ihana icyaha cy’amacakubiri mu Rwanda.

Iyi ngingo igira iti: “Umuntu ukoresha imvugo, inyandiko, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gitanya abantu, byatuma abantu   bashyamirana, cyangwa bigatera intugunda mu bantu, bishingiye ku ivangura, aba akoze icyaha. Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”  

Bigenda bigaragara ko hari bamwe bakora iki cyaha bagenda bahanwa bikurikije amategeko.

Atanga urugero rwa bamwe bakangishije gutwika imyenda y’umunyamideri uzwi ku izina rya Moshions mu Rwanda, abandi bashishikariza abantu kwanga imyenda yose yo mu nzu ya Moshions bamuhora ko ari uwo mu itsinda rya LGBTI. Nanone, bamwe mu byamamare mu mupira w’amaguru bashyizwe ku mbuga nkoranyambaga no mu bindi bitangazamakuru kugira ngo bakangurire abaturage kurwanya itsinda rya LGBTI.

Me. Musangwa avuga ko kurwanya ibyaha by’inzangano bitareba ababikorerwa gusa, agakangurira buri wese kugira uruhare mu kurwanya umuco wo kutoroherana n’urwikekwe.

Kubaha uburenganzira bw’abantu, hatitawe ku cyerekezo ndangagitsina, ni kimwe mu bipimo nyamukuru byubahiriza uburenganzira bwa muntu muri rusange, ni ngombwa gukomeza kurwanya imyumvire n’urwikekwe mu buryo bwose bushoboka. Ibi birasaba ingamba zihutirwa za leta zo kurwanya imyumvire y’abibasira abakundana bahuje ibitsina, haba mu butegetsi no mu butabera, bikanasaba imbaraga z’imiryango itari iya leta, abanyamadini, itangazamakuru, amashyirahamwe y’abakozi ndetse n’abikorera.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwamagana: Tugomba gusubirana umwanya wambere mu muhigo, nitwe tuwufiteho amateka yihariye- Meya
Next articleAbaganga bongeye kubwira Urukiko ko Kabuga afite ikibazo cy’imitekerereze
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here