Home Politike Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza uri mu Rwanda yasuye  Urwibutso rwa Jenoside yakorewe...

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza uri mu Rwanda yasuye  Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

0

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, asobanurirwa amateka mabi yagejeje u Rwanda ku icuraburindi ryasize abarenga miliyoni bishwe.

Braverman yari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair. Bakiriwe n’Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Monique Mukaruliza.

Suella Braverman nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, yunamiye inzirakarengane zayizize ziruhukiye mu Rwibutso rwa Gisozi.

Uyu muyobozi ari mu Rwanda mu rugendo rugamije gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi ahanini ku ngingo ijyanye n’amasezerano yo kwakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ayo masezerano agena ko abimukira bazajya binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe hari kwigwa uburyo burambye bwo kubafasha.

Uru ruzinduko rwe ku Gisozi ruje mu gihe u Rwanda rumaze igihe kinini rusaba u Bwongereza gutanga ubutabera ku bantu batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bwongereza.

Abo barimo Celestin Mutabaruka, Vincent Bajinya wiyise Vincent Brown, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Nteziryayo Emmanuel.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKabuga yabwiye abaganga ko adashaka ko urubanza rwe rukomeza
Next articleAbayobozi muri Nyanza na Gisagara bafunzwe bazira amasoko ya Leta
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here