Mu nama y’inteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi hasobanuwe uburyo Twagiramungu yabaye minsitiri w’intebe bitandukanye n’uko we abivuga.
Ubwo Minisitiri w’urubyiruko Utumatwishima Abdallah, yasobanuraga ibyakozwe na FPR Inkotanyi, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bitatekerezwaga na benshi atanga urugero rw’umwanya wa minisitiri w’Intebe wahawe Twagiramungu Faustin
Uwari uyoboye ikiganiro Barore Cleophas, yahise yungamo avuga ko Twagiramungu asobanura ko uyu mwanya wari uwe kuko izina rye ariryo ryari ryanditse mu masezerano ya Arusha.
Minsitiri Utumatwishima yavuze ko atari bubigarukeho cyane ariko Tito Rutaremara aza kumwunganira nyuma akuraho urujijo avuga ko umwanya Twagiramungu yawuhawe na FPR ko nta bundi butoni yari afite bwamuheshaga uyu mwanya.
Rutaremara ati : “ Kuki Twagiramungu yisanze yanditse hariya.”
Rutaremara akomeza agira ati: “ Mu gihe cy’amasezerano ya Arusha, MDR yacitsemo ibice bibiri (2) ndetse igice kinini kijya muri MDR pawa, igice gito kiba amajyogi, ariko mu masezerano ya Arusha minisitiri w’Intebe yagombaga kuva mu ishyaka rya MDR. Icyo gihe twasanze n’ava muri MDR Pawa araba avuye muri MRND dukorana n’andi mashyaka twemeza ko handikwa utari uwo muri Pawa niko Twagiramungu yisanze yanditse hariya.”
Tito Rutaremara, akomeza avuga ko “ Twagiramungu ntakavuge ko ari akandi gatangaza kuko siwe wabikoze ni FPR yakoranye na PSD n’andi mashyaka kugirango ajyemo ntabwo ariwe wabyihaye nitwe twabimuhaye.”
Twagiramungu Faustin, yabaye minisitiri w’Intebe muri guverinoma yarahiye nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari taliki ya 19 Nyakanga 1994. Ni umwanya atatinzeho kuko ku wa 28 Kanama 1995 yahise asezera kuri uyu mwanya yeguye.
Kuva icyo gihe yahungiye mu gihugu cy’Ububiligi agaruka mu Rwanda mu mwaka w’i 2003 aje kwiyamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Amatora yarayatsinzwe asubira mu buhingiro.