Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha Turahirwa Moses witirirwa cyane inzu ye y’imideli Moshions, ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho birimo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.
Turahirwa yemereye urukiko ko anywa ikiyobyabwenge cy’urumogi ariko ko yakinkwereye mu Gihugu cy’Ubutaliyani ko kuva yagaruka mu Rwanda atarongera kurunywa. Gusa yabwiye urukiko ko ubwo yatabwaga muri yombi nabwo bamusanganye urumogi iwe mu rugo, uru rumogi rwari mu ishati avuga ko atari yambara na rimwe kandi ko atazi uburyo rwayigezemo.
Ku kijyanye n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, Turahirwa yavuze ko yabikoze ari mu gukina filime ye Kwanda season 1, ndetse nta nimero passport yakoresheje ifite.
Ikindi ni uko ntaho yayikoresheje ayiyitirira cyane ko asanganywe iy’umwimerere, icyakora asaba imbabazi mu gihe hari uwaba yarajijishijwe n’iyo passport ye yakoresheje mu buhanzi.
Turahirwa yabajijwe niba atumva niba ari icyaha guhindura urwandiko rwe rw’inzira, we ahamya ko kuba yarahise asiba uru rwandiko kandi akaba yaragerageje kuruhindura agakuraho nimero ya passport, bitari bihagije ngo bibe icyaha.
Uwunganira Moses Turahirwa, Bayisabe Irene, yavuze ko umukiriya we ntacyaha yakoze cyo guhindura urwandiko rwinzira kuko yahinduye kopi y’urwandiko rwe rw’inzira aho guhindura urwandiko rw’inzira nyirizina.
Ku kijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, Me Bayisabe yavuze ko ibyo Turahirwa yasanzwemo ari ibyo yanyoye akiri mu Butaliyani, kandi ari ibintu yiyemerera, bityo ko Urukiko rukwiye kubishingiraho rumurekura agakurikiranwa adafunze.
Icyakora, ngo nubwo mu Butaliyani yanywaga urumogi, muri icyo gihugu ntabwo bifatwa nk’icyaha.
Turahirwa Moses yasabye gukurikiranwa adafunzwe atanga ingwate y’inzu y’imideli ye ya Moshions ifite agaciro ka miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda anavuga ko Se umubyara na mushiki we ( wari mu rukiko) bemera kumwishingira.
Umwunganizi we Me Bayisabe yavuze ko umukiliya wabo ashobora gutegekwa kugira ibyo yubahiriza, mu gihe yaba arekuwe, kandi ko ntaho yatorokera cyane ko urwandiko rwe rw’inzira rwafatiriwe n’Ubushinjacyaha, yibutsa Urukiko ko n’imipaka y’u Rwanda irinzwe neza ku buryo ntaho yanyura.
Me Asiimwe Frank nawe wunganira Turahirwa, yibukije Urukiko ko rukwiye kurebera ku kuba umukiliya wabo ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha ibyo aribyo byose, rukamurekura.
Yibukije kandi ko ari ihame kuba umuburanyi yaburana adafunzwe, uretse igihe hari impamvu zikomeye.
Umwanzuro kuri uru rubanza uzatangazwa taliki ya 15 Gicurasi.