Home Politike Abanyarwanda bize mu bushinwa mu rugamba rwo kugabanya ibyo u Rwanda rutumizayo

Abanyarwanda bize mu bushinwa mu rugamba rwo kugabanya ibyo u Rwanda rutumizayo

0

Ihuriro ry’abanyarwanda bize mu gihugu cy’Ubushinwa RCOA, rivuga ko ubu riri gushaka uburyo ritanga ibisubizo ku bibazo biri mu gihugu hifashishijwe ubumenyi bakuye mu Bushinwa cyane mu kugabanya ibyo u Rwanda rutumiza mu bushinwa bikaba byakorerwa imbere mu gihugu bikaboneka ku buryo bworoshye bikanahanga imirimo.

Abanyarwanda bize mu Gihugu cy’Ubushinwa bavuga ko hari ibintu u Rwanda rutumiza mu bushinwa byagakwiye kuba bikorerwa hano bifashishije ubumenyi bakuyeyo. Umwaka ushize wa 2022 u Rwanda rwatumije mu Bushinwa ibintu bifite agaciro karenga miriyari y’amadolari.

Higaniro Théoneste, Perezida w’iri huriro avuga ko ibi bitaratangira kuko ihuriro ritakoraga uko bikwiye ariko ko babiboneye igisubizo.

Higaniro ati: “ Ihuriro nta mwanya abaririmo bariboneraga kuko barifatanya n’akandi kazi kabo ka buri munsi, ubu tugiye gushaka uburyo dushyiraho umukozi uhoraho ubihemberwa (executive Secretary), nibyo bizadufasha gushyira mu bikorwa iyi mishinga yacu.”

Higaniro akomeza avuga ko ibintu byinshi bikenerwa cyane  mu buzima bw’Abanyarwanda bigitumizwa mu Bushinwa nk’ibibiriti, n’ibindi kandi ubumenyi n’ibikoresho bikorwamo biri imbere mu gihugu.

Ibi byanashimangiwe na Umuhoza Janet, nawe wize ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere mu Bushinwa uvuga ko abanyarwanda bize mu bushinwa bafite ibishoboka byose ngo batange ibisubizo ku bibazo by’abanyarwanda, ati: “Dufite ubumenyi butandukanye mu bijyanye n’inganda, dushobora gushyira hamwe tukagira icyo dukora.”

Marie Elise Umulisa, ushinzwe Aziya muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga yabwiye aba banyarwanda bize mu bushinwa ko aribo bazafasha u Rwanda kugera ku cyerecyezo rwihaye.

Ati “Mu cyerekezo 2050, u Rwanda rwihaye intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, tuzabifashwamo namwe mwavomye ubumenyi haba mu Bushinwa cyangwa mu bindi bihugu by’amahanga. Impinduka zikenewe mu gihugu cyacu zizashingira ku guhanga ibishya n’ubumenyi bwihariye nk’ubwo mufite.”

Ambasaderi w’ubushinwa mu Rwanda Wang Xuekun, yagaragaje ko amahirwe agihari ku banyarwanda bashaka kujya kuvoma ubumenyi mu Bushinwa.

 Ati “Hari imvugo y’uko niba ushaka kugera kure ujyana n’abandi. Nizeye ko abandi Banyarwanda benshi bazakomeza kungukira mu mubano w’ibihugu byose by’umwihariko abafite impano zitandukanye bajya kuvoma ubumenyi mu Bushinwa.”

Ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu Bushinwa RCOA, ribarirwamo abagera kuri 700 bafite impamyabumenyi zitandukanye kugeza ku z’ikirenga (PHD) mu bintu bitandukanye, benshi muribo barikorera abandi bakorera ibigo bya leta n’ibyabikorera.

Abanyarwanda bize mu Bushinjwa bavuga ko bagize amahirwe yo kwiga mu gihugu cyiza kuko gifite ubumenyi butandukanye kandi kikaba n’igihugu gishora cyane mu burezi. Ikindi aba bavuga ni uburyo borohereza abashaka kwigayo bitandukanye n’abajya kwiga i Burayi n’Amerika.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbaturage bafataga  ‘Biguma’ nk’utuzuye kubera imbaraga yashyiraga mu kurimbura Abatutsi -umutangabuhamya
Next articleTuracyahanganye n’ingaruka za Jenoside- Meya wa Nyanza mu rubanza rwa ‘Biguma’
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here