Home Ubutabera Abaturage bafataga  ‘Biguma’ nk’utuzuye kubera imbaraga yashyiraga mu kurimbura Abatutsi -umutangabuhamya

Abaturage bafataga  ‘Biguma’ nk’utuzuye kubera imbaraga yashyiraga mu kurimbura Abatutsi -umutangabuhamya

0

Undi mutangabuhamya nawe wakoze muri Jandarumoli yabwiye urukiko rwa rubanda i Paris, ruri kuburanisha Hategekimana Philippe ‘Biguma’ ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uko abaturage bamusekaga apakiye ibitwaro binini aho kubijyana ku rugamba akabijyana kubyicisha Abatutsi.

Ubwo umucamanza yari abajije umutangabuhamya ko Biguma ari we Hategekimana Phillippe, yahise amusubiza agira ati : “ahubwo niryo (izina) rizwi….abaturage babaga bamuseka bavuga ngo ni gute umuntu muzima apakira mortier zo kujya kwica abantu nk’ugiye ku rugamba.”

Uyu mutangabuhamya watanze ubuhamya bwe ari mu rukiko avuga ko Biguma yangaga abatutsi kuburyo uwo yabonaga wese yahitaga ashaka undi muntu wo kumumwicira.

Urugero uyu mutangabuhamya atanga ni igihe Biguma yari atwawe n’umugabo w’uyu mutangabuhamya wari umushoferi babona umukobwa w’umututsi Biguma agahita asaba uyu mushoferi kujya kumurasa. Uyu mutangabuhamya avuga ko umugabo we yajijishije Biguma arasa hejuru abwira uwo mukobwa kwinjira m unzi kugirango biguma atongera kumubona yizere ko yarashwe.

Undi muntu wishwe ku itegeko rya Hategekimana Philippe ‘Biguma’ wagarutsweho n’uyu mutangabuhamya ni uwari Burugumesitiri wa Ntyazo, Nyagasaza Narcisse, watwawe mu modoka y’umugabo w’uyu mutangabuhamya Biguma akamusaba kumwica undi akabyanga Biguma akajya kuzana inyundo mu nterahamwe. Uyu mutangabuhamya avuga ko Nyagsaza yishwe n’undi mujandarume witwa Musafiri ku itegeko rya Biguma.

Uyu mutangabuhamya kandi yabwiye urukiko uburyo yabonye Hategekiman Philippe ‘Biguma’azengurukana uwari burugumesitiri wa Nyabisindu Gisagara Jean Marie Vianney, yamuziritse ku mudoka.

Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Hategekimana Philippe ‘Biguma’, yari umuyobozi wungirije wa Jandarumori muri Nyanza. Ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu duce dutandukanye muri Nyanza harimo abaguye ku musozi wa Muyira, ku musozi wa Nyabubare no kuri bariyeri zitandukanye mu mujyi wa Nyanza. Jenoside irangiye yahungiye muri DRC aho yavuye ajya mu gihugu cy’Ubufaransa ahakora imirimo itandukanye yarahinduye umwirondoro kugeza mu 2017 avumbuwe ahita ahungira muri Cameroun ari naho yafatiwe asubizwa gufungirwa mu Bufuransa ari naho ari kuburanira.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda: Polisi n’igisirikare UPDF, nibyo biza imbere mu guhohotera abaturage
Next articleAbanyarwanda bize mu bushinwa mu rugamba rwo kugabanya ibyo u Rwanda rutumizayo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here