Home Amakuru Uganda: Polisi n’igisirikare UPDF, nibyo biza imbere mu guhohotera abaturage

Uganda: Polisi n’igisirikare UPDF, nibyo biza imbere mu guhohotera abaturage

0

Komisyo y’Igihugu  y’uburenganzira bwa muntu muri Uganda (UHCR), itangaza ko polisi y’Igihugu ariyo yihariye umubare munini w’ibirego yakira by’ababa bahohotewe bakabuzwa uburenganzira bwabo muri iki Gihugu.

Ibi bigaragara muri raporo y’umwaka y’iyi komisiyo yatangajwe kuri uyu wa gatanu.

Muri iyi raporo polisi y’Igihugu yihariye hejuru ya 50% y’ibirego byose iyi komisiyo yakiriye, by’abayigejejeho akarengane bakorewe gashingiye ku ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Ku mwanya wa kabiri w’abahohotewe bagaragaje ko bahohotewe n’abantu ku giti cyabo mu gihe n’igisirikare cy’igihugu UPDF kiza ku mwnaya wa gatatu mu guhohotera uburenganzira bw’abaturage ba Uganda.

Madamu Wangadya uyobora iyi komisiyo agira ati : “Twakiriye ibirego 691, 52 ku ijana by’ibirego (411) byashinjaga  abapolisi, 147 birega abantu ku giti cyabo mu gihe 96 bishinja igisirikare cy’Igihugu UPDF.”

Yongeyeho ati: “Ibirego bireba  polisi byiyongereyeho 57 ugereranije n’ibyo yaregwaga umwaka ushize, mu gihe abarega UPDF bavuye ku 135 mu 2021 bagera kuri 96 mu mwaka ushize.”

Raporo ya UHRC ivuga ko abahohotewe benshi bakayigezaho ibirego ari abagabo ugereranije n’abagore bayiregeye.

Raporo ikomeza ivuga ko: “Ibirego bifitanye isano n’iyicarubuzo nibyo biza ku isonga bigera kuri  277, ibirego bindi byinshi ni ibifitanye isano no kwamburwa ubundi burenganzira nabyo bigera kuri 271.”

Ibirego 1,143 byakorewe iperereza n’iyi komisiyo, 2680muri byo ni byo byafatiwe umwanzuro mu gihe 875 bikiri gukorerwaho iperereza.

Iyi komisiyo yakemuye ibirego 50, muri byo, urukiko rwatanze indishyi ku birego 44 ibindi birego 6 biteshwa agaciro. Raporo ya UHRC yo mu 2022 ivuga ko ibyinshi mu birego byakemuwe birimo guhungabanya uburenganzira n’ubwisanzure nibikorwa by’icarubozo. Miliyoni 510 z’amashiringi nizo zishyuwe abantu nk’indishyi mu mwaka ushize wa 2022.

Minisitiri w’ubutabera Bwana Nobert Mao, ubwo yavugaga kuri iyi raporo yatangaje ko kuba inzego z’umutekano arizo zikomeje kuza imbere mu guhohotera uburenganzira bwa muntu biterwa no kutamenya amategeko..

Nobert Mao, ati: “Muri Uganda, abantu benshi nti bazi icyo  amategeko avuga, urugero nk’iyo wanditse umenyesha polisi ko ugiye guhuza abantu benshi (assembly), polisi yo igirango uri kuyisaba uburenganzira, kandi uburenganzira butangwa n’itegeko nshinga,  birangira polisi ishyamiranye n’abo bantu ngo iri kubatatanya “.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBarack Obama wayoboye Amerika ari mu bafatiwe ibihano n’Uburusiya
Next articleAbaturage bafataga  ‘Biguma’ nk’utuzuye kubera imbaraga yashyiraga mu kurimbura Abatutsi -umutangabuhamya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here