Home Amakuru Barack Obama wayoboye Amerika ari mu bafatiwe ibihano n’Uburusiya

Barack Obama wayoboye Amerika ari mu bafatiwe ibihano n’Uburusiya

0
FILE - Former President Barack Obama speaks about the Affordable Care Act, in the East Room of the White House in Washington, April 5, 2022. Obama is headed to Georgia, Michigan and Wisconsin in the final days of the campaign to give a boost to Democrats running for governor, senator and on down the ballot. (AP Photo/Carolyn Kaster, File)

U Burusiya bwafatiye ibihano Abanyamerika 500 barimo Barack Obama wahoze ayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, birimo kudakandagiza ikirenge ku butaka bw’u Burusiya.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko ibyo bihano bifashwe mu kwihimura ku byo nabwo bwafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biturutse ku ntambara bumazemo igihe muri Ukraine.

Uretse Obama, ku rutonde rw’abafatiwe ibihano harimo abandi nka Jon Huntsman wahoze ari Ambasaderi wa Amerika mu Burusiya, Charles Q. Brown Jr uhabwa amahirwe yo kuba Umugaba Mukuru w’ingabo za Amerika, abanyamakuru batandukanye n’abandi.

Mu bahanwe kandi u Burusiya buvuga ko harimo abagize uruhare mu kugirira nabi abatavuga rumwe na Leta bigabije icyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko tariki 6 Mutarama 2021, ubwo hemezwaga ko Joe Biden yatsinze Donald Trump mu matora.

Bamwe bari bashyigikiye Trump batawe muri yombi bashinjwa guteza akaduruvayo no gushaka guhirika inzego zashyizweho n’abaturage.

U Burusiya bwatangaje ko ibyo bihano ari isomo kuri Amerika, ko butazakomeza kwicara ngo burebere mu gihe icyo gihugu gikomeza kwibasira u Burusiya.

Ntabwo u Burusiya bwatangaje ikosa buri umwe mu bari ku rutonde yagiye akora cyangwa se ibindi bihano yafatiwe birenze kudakandagira mu Burusiya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleZimbabwe: Mu kugabanya ubucucike muri gereza hafunguwe abarenga ibihumbi bine
Next articleUganda: Polisi n’igisirikare UPDF, nibyo biza imbere mu guhohotera abaturage
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here